Bamwe mu banyarwanda bavuye muri Uganda bemeza ko bajyanwe mu myitozo ya gisirikare muri Congo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu Banyarwanda babaga muri Uganda, nyuma yo kugera mu Rwanda bemereje imbere y’itangazamakuru ko bajyanwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe muri bo bavuze ko bari mu gihugu cya Uganda mu mirimo itandukanye irimo iy’ivugabutumwa.

Harelimana Jean Paul yabwiye itangazamakuru ko yari afunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Uganda (CMI) ahitwa Mbuya mu murwa mukuru Kampala.

We ngo yafashwe hakekwa ko avuye mu mutwe wa UDF urwanya leta ya Uganda, ariko we avugako yagiye muri Uganda agiye gusura abavandimwe afiteyo nyuma akajyanwa muri Congo mu buryo atasobanukiwe.

Ati: “Ngezeyo [muri Uganda] umuntu aza kunshuka anjyana muri Congo, anjyana mu buryo ntazi…nshiduka yanshyize muri ‘training’ ya gisirikari…Amezi abiri arangiye, ubwo baza kudushyira mu ma-‘defense’ [amatsinda y’imirwano]…”

Yongeyeho ko yabonye ubwo buzima nta cyo bwamugezaho, ubundi aza gutoroka. Avuga ko ageze ku mupaka wa Congo na Uganda, yatawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda.

Mu magambo ye, yavuze ko bamubwiye ko icyo gisirikare yitorejemo ari icy’umutwe urwanya leta y’u Rwanda witwa RUD wibumbiye mu runani P5.

Iri tsinda rigizwe n’abandi benshi bavuze ko baturuka mu itorero rya ADEPR.

Umwe muri bo Mukanyandwi Daphrose avuga ko bo bari muri Uganda mu bikorwa bitandukanye by’iyogezabutumwa mbere yuko afatwa agafungwa iminsi 52.

Yagize ati: “Badutwara kuri stasiyo ya polisi yitwa Kibeka. Aho ni ho twatandukaniye n’abapasiteri bandi twari turi kumwe mu ikanisa [urusengero]”.

“Badutwara badupfutse mu maso…twisanga turi ahantu mu nzu, ntabwo twamenye aho ari ho. Ntabwo batubwiye icyo badufatiye…”

BBC itangaza ko ibi bibaye mu gihe akanama gahuriweho n’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda kagomba guterana ku wa mbere i Kigali mu biganiro bigamije gushyira mu bikorwa ibyemejwe n’abakuru b’ibihugu byombi ubwo bahuriraga muri Angola mu kwezi gushize.

Ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda bemeranyijwe gukuraho ibitotsi biri mu mubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda rwabujije abaturage barwo kujya muri Uganda ngo ku mpamvu zuko bahohoterwa, ikindi kandi u Rwanda rugashinja Uganda gushyigikira abatavugarumwe na leta bari mu mutwe wa RNC. Uganda nayo ishinja u Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *