Bamwe mu bagororewe mu kigo ngororamuco cya Iwawa baravuga ko rimwe na rimwe bisanga basubiye mu ngeso zatumye bajyanwayo cyangwa bagasubirayo kubera gutaha bakabura icyo bakora nyamara barigishijwe imyuga izabafasha gusubira mu buzima busanzwe, ahanni bitewe nuko inkunga baba barijejwe yo kubafasha cyane cyane ijyanye n’ibikoresho, bagera hanze bagasiragizwa mu biro bitandukanye bajya gukomangaho ngo bibafashe bikarangira babuze ubufasha.
Bamwe mu baganiriye na Bwiza barasaba inkunga y’Abanyarwanda ndetse n’ubufasha bwa Perezida wa Repubulika kugirango babashe kujyana n’abandi mu kwiteza imbere ndetse n’amasomo baherewe Iwawa ntabapfire ubusa.
Uwitwa Mbarushimana Athanase ni umugabo ufite umugore n’abana babiri ariko wigeze kugororerwa Iwawa mu cyiciro cya gatatu ahava muri 2013.
Ati “Ndavuga nk’umuntu wabayeyo icyo gihe, twebwe twabwirwaga ko iyo umuntu amaze gutaha binyuze mu turere buri munyeshuri ahabwa ibikoresho bigendanye n’umwuga yize, hanyuma byanyura muri BDF hakabaho guhabwa amafaranga binyuze muri porogaramu yitwa “Toolkit facility” aho baguhaga 500,000Frw ukishyura 250,000Frw, kimwe cya kabiri nyine, ariko ukabihabwa binyuze mu mushinga wakoze ugahabwa ibikoresho,”
Uyu avuga ko mu by’ukuri hari bamwe bagiye babona ayo mafaranga (wafata nk’inguzanyo ya 250,000 Frw andi akaba inkunga) ariko abandi ntibayabone ku mpamvu atazi neza.
Ati “ Bivugwa ko buri wese yari ayemerewe, hakabaho kwandika mugategura umushinga binyuze mu bashinzwe gufasha urubyiruko n’abagore gukora imishinga (mu mirenge) ndetse mukajya no gushaka za factures Proforma z’ibyo bikoresho ahantu hatandukanye,”
Avuga ko we yakoze umushinga wo gusudira akavuga ibikoresho bisabwa agasabwa gufungura konti muri SACCO, asabwa izo factures proforma nibura ahantu hatatu hatandukanye arabitanga.
Ati “ Hakabaho igihe mudepoje muri abantu nka 20, icumi bakayabona abandi ntimuyabone, mukabaza bati mwongere mukore tukongera tugakora…nadepoje nk’inshuro nk’eshatu ayo mahirwe ntiyansekera.”
Akomeza avuga ko kubona ibyo bikoresho binaniranye afatanyije n’abandi bashinze ishyirahamwe bise Haguruka Ukore bashingiye mu Murenge wa Gisozi nyuma y’igitekerezo bagize kuva muri 2018 ubu bakaba barayishinze ifite n’ubuzima gatozi, ariko bakaba nta bikorwa, nta biro n’ibindi kubera amikoro.
Ati “Ni nayo mpamvu yatumye nashaka kuvugana n’itangazamakuru, mu magambo macye, ni inkunga dushaka ku Banyarwanda batwumva cyangwa se n’abari hanze y’u Rwanda bafite umutima wo gufasha nk’urubyiruko rwahuye n’ingaruka zo kwisanga mu buzima butandukanye, bakaba mu buzima bwo gukolonizwa n’ibiyobyabwenge cyangwa se no mu zindi ngeso zitari nziza ariko bakaza guhinduka bakishyira hamwe bashaka kwiteza imbere no gukorera hamwe ngo batere imbere ariko tukaza kwisanga nta bushobozi dufite,”

Ku kijyanye n’impamvu asaba Abanyarwanda muri rusange ubufasha kandi hari inzego za leta bivugwa ko zishinzwe gufasha imishinga nk’iyo y’abantu bishyize hamwe ngo biteze imbere, avuga ko bagerageje gusaba ubufasha mu nzego zitandukanye guhera mu murenge kugeza muri za minisiteri nk’uko amabaruwa bagiye bandikira izonzego Bwiza yabonye abigaragaza, ariko babuze ubufasha.
Avuga ko banitabaje ibiro by’umukuru w’igihugu basaba nk’inkunga nka rumwe mu rubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa ikabakorera ubuvugizi ku kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, kugirango babashe kubona icyangombwa cy’ubuzima gatozi nubwo hari ibyo batari bujuje nko kugira ibiro n’ibindi.

Akomeza avuga ko nyuma yaho bandikiye izindi nzego zitandukanye zirimo minisiteri y’urubyiruko, iy’ubutegetsi bw’igihugu n’izindi zirimo imiryango itegamiye kuri leta n’amatorero ariko nta gisubizo babonye.
Avuga ko ibi bigira ingaruka ku rubyiruko rumwe na rumwe ruba rwaragiye Iwawa ku mpamvu zitandukanye kuko harimo ngo n’abafatirwa mu kigare, bari bafite uko bibeshejeho bakodesha aho kuba bafite udukoresho two mu nzu ariko bagaruka nyuma y’umwaka bagasanga nk’ibintu bye byaribwe agatangirira kuri zero nta n’ubufasha afite ugasanga ubuzimabwe burushijeho kuba bubi kubera no gutererwa icyizere muri rubanda n’ubwo bufasha bizezwa batabona bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.

Kubera kubura icyo akora, usanga kenshi uyu yisanga muri cya kigare yagenderagamo bikamuviramo kuba yasubira Iwawa agahora muri uwo muzenguruko.
Ati “ Abanyarwanda dufite umuyobozi uduhagarariye nka nyakubahwa perezida wa repubulika. Nk’uko perezidansi yadukoreye ubuvugizi tukabasha kubona icyangombwa cy;ubuzima gatozi, n’ubungu badukorera ubuvugizi yaba muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco, yaba muri icyo kigega cya leta cya BDF…Perezida wa Repubulika uhagarariye leta yacu y’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakadukorera ubuvugizi kugirango nibura natwe tuve muri koperative yo ku izina dushyire mu bikorwa umushinga twakoze nk’urubyiruko rwavuye mu kigo ngororamuco, tubashe kwiteza imbere…”

Mugenzi we bahuriye mu ishyirahamwe ryabo witwa Jean Damascene, avuga ko we ukuntu yisanze Iwawa ari ibintu bitumvikanaga.
Ati : Ni umuntu waje aratubeshyera nyine ngo twaguze ibikoresho byibwe, ubwo birangira batujyanye…batujyana kwa Kabuga birangira tugiye Iwawa.”
Uyu avuga ko kuva yava Iwawa muri 2018, hari ibyo yatakaje. Ati “ Icya mbere natakaje icyizere abaturage bari bamfitiye, nk’abantu twari inshuti kuko naganiraga n’ingenri nyinshi zitandukanye, ariko nk’abantu basa nk’abafatika twaganiraga ntabwo bongeye kunyisangamo kuko bazi ko abagiye Iwawa bose ari mayibobo, aba ari abantu badafite ingeso nziza.”

Avuga ko mbere yo kujyanwa Iwawa yerekanaga filime n’imipira, bikaba byararangiye ibikoresho bye babitwaye, mu gutaha akabura igishoro kuko ibyo bari bemerewe batabihawe.
Ati “ Nk’ubufasha numva twahabwa, ndumva Perezida wa Repubulika yadukorera ibishoboka byose akagerageza kudufasha kuko ari we ukuriye umuryango wa RPF kandi natwe niwo muryango wacu. Ariko biba bibabaje kuba umunyamuryango nk’uwo aba yisanga mu buzima butari bwo kandi nta kindi kibazo afite ari umuntu uba ushaka gukora ariko bikarangira adakoze kubera gutakaza icyizere no kuba nta bufasha.”


