Bamwe mu mfungwa muri za kasho n’amagereza bagiye gufungurwa

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe umwanzuro wo kugabanya imfungwa muri za kasho no mu magereza mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bugiye gukora urutonde rw’abantu bafungiye muri za kasho bashobora gufungurwa mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo muri za gereza, bitewe n’uko zimaze kugaragaramo ubucucike kandi imirimo y’inkiko yarahagaze abari muri za kasho bakaba batabona uko baburana.

Mu ibaruwa Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable yandikiye abashinjacyaha bo ku nzego zisumbuye kuri uyu wa 01 Mata 2020, yabasabye gukora urutonde rw’abarebwa n’ibyiciro byavuzwe mu ibaruwa hibanzwe ku buremere bw’ibyaha bakurikiranyweho bityo bakaba bashobora kuzakurikiranwa bari hanze ntihagire icyo bibangamira.

Bizakorwa bite?

Nk’uko iyi baruwa ibigaragaza, abari muri za kasho bagabanyije mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere ni icy’abagomba gukomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro harimo abakurikiranyweho ibyaha bikomeye n’ibibangamiye imibereho y’igihugu. Aha harimo abakurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, gusambanya abana, gucuruza ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu , insubiracyaha n’ibindi.

Icyiciro cya kabiri ni abafungurwa ari uko bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza rubayeho nk’uko bikubiye mu ngingo ya 25 y’itegeko No. 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.
Aha harimo kuba yatanga ingwate ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.

Kuba ari icyaha ashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura n’ibindi. Kuba ari amakimbirane yo mu muryango hakaba ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe. Kuba ufunzwe afunganywe n’uruhinja kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.

Kuba ufunzwe ari umwana kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera.
Kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranywe ari hanze nta kibazo byatera kimwe n’indi mpamvu ubushinjacyaha bushobora gushingiraho.
Uku gufungura imfungwa ziri muri za kasho hirya no hino mu gihugu gutewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira imbaga nyamwinshi ku isi no mu Rwanda, kikaba cyandura mu buryo bworoshye cyane cyane ahahurira abantu benshi.

Ese iki cyemezo hari ingaruka gishobora gutera?

Ku bantu bari muri za kasho bagiye kugabanywa bagataha,binasobanuye neza ko nta n’aho gushyira abakekwaho ibyaha bashashya hagihari nyamara abakora ibyaha bo bagenda baboneka umunsi ku wundi.Ese abanyabyaha ntibashobora kuziyongera bitwaje kuba n’ubundi ukekwaho icyaha atari bufungwe kuko ntaho gufungirwa hahari?

Ikindi umuntu yakwibaza nuko hashobora kuboneka abantu bazajya bigomeka ku ngamba Leta iri kugenda ishyiraho zo gukumira icyorezo cya Coronavirus cyane ko hari abari kwitwaza ko bari basanzwe barya ari uko bavuye mu rugo bakaba batari kumvira izi ngamba bakavuga ko basonzeye mu ngo zabo bityo uku gusohoka nako gushobora kubangamira umugambi wa Leta wo guhashya iki cyorezo.

Umuntu yakwibaza nanone niba muri aba bazafungurwa nta bazabigira urwitwazo bakaba bakongera gukora insubiracyaha bitwaje ko bakuwe mu bihano,cyane nk’abari bafungiye amakimbirane yo mu miryango bashobora kuzashyamirana ku buryo no kwiyunga n’abo bari barahemukiye bitazapfa gushoboka.Ese uwari warahemukiwe ntashobora kubibona nko kudahabwa ubutabera buhagije?

Gasana Athanase,ushinzwe ibijyanya n’amategeko mu kigo “Insurance and Commercial Law Firm” yaganiriye na Bwiza.com maze akuraho aya makenga buri wese ashobora kugira. Yagize ati”Iyi gahunda Ubushinjacyaha bwihaye nta kibazo izatera kuko ni umwanzuro wafatanywe ubushishozi. Umuntu azajya afungurwa hakurikijwe uburemere bw’icyaha yakoze, kandi ntabwo yapfa kugisubiramo kuko insubiracyaha na yo irahanirwa.”

Yakomeje avuga ko nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze, abazarekurwa ni abakoze ibyaha byoroheje ndetse bakaba batarabihamijwe n’urukiko. Ku ruhande rw’abashobora kuba barakorewe ibyaha yavuze ko nta muntu wabifata nko kwimwa ubutabera kuko ari umwanzuro w’Ubushinjacyaha nta ruswa cyangwa ikimenyane bizaba byakoreshejwe.

Inzego z’ibanze zizagira uruhare

N’ubwo izi mpungenge zose zishobora kuzagaragara nyuma y’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro ariko hari ikizere ko bizakoranwa ubushishozi bityo imfungwa ikazajya irekurwa hashingiye ku miterere y’icyaha, Umunshinjacyaha mukuru yasabye inzego zitandukanye zirimo urw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’igihugu kuzagira uruhare muri iki gikorwa, kandi bikazajya binabanza kumenyeshwa inzego z’ibanze ugiye gufungurwa abarizwamo.

Mu Rwanda harabarurwa abantu 82 banduye Coronavirus, umubare w’abanduye ukaba ukomeje kwiyongera ndetse byanatumye inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 1 Mata 2020 yanzura ko ingamba zari zarafashwe na Leta y’u Rwanda zo gukumira iki cyorezo zongererwa iminsi 15, ni mugihe iminsi yari yarateganyijwe yenda kugera ku musozo, ubu abantu barasabwa gukomeza kuguma mu rugo kuzageza tariki ya 19 Mata 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *