Bamwe ngo ntibakimenya gutandukanya imyambaro yo mu rusengero n'iyo mu birori

Sangiza iyi nkuru

Iyo wegereye abakozi b’Imana batandukanye usanga bagaruka ku myitwarire idahwitse ikomeje kugenda igaragara mu bayoboke b’amatorero atandukanye.
Usanga aba bavugabutumwa bagaruka cyane ku migendere, imyambarire ndetse n’ikoranabuhanga rya za terefoni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bakozi b’Imana usanga banenga imigenzereze ya bamwe mu bo basengana usanga akenshi bavuga ko hari abasigaye baza mu nsengero bataje kuramya no gushima nk’uko bigomba ahubwo ko baza kubera abandi ibigusha.
Imyambarire
Bamwe mu bakirisitu bo mu karere ka Nyarugenge baganiriye na Bwiza banenze cyane ikijyanye n’imyambarire aho hari n’uwavuze ko abantu benshi batakibasha gutandukanya imyenda y’abantu bagiye mu bukwe, gutabara (guhamba), mu birori, mu tubyiniro n’ahandi. Ibi babivugira ko Ubuntu basigaye Bambara uko bishakiye bakajya mu nsengero utamenya ikibajyanye.
Uretse ikijyanye n’imyambarire kandi, aba bakirisitu baganiriye n’iki kinyamakuru bagarutse ku yindi mirimbo irimo kusiga inzara no gutereshaho izindi, kwisiga amavuta atukuza, imisatsi n’ibindi bihabanye n’amategeko y’Imana.
Bamwe mu batungwa agatoki bavuga ko ibyo bambara nta ho bihurira n’ibyo bakora bityo ko nta we ukwiye kubitaho umwanya.
Icyo Bibiliya ibivugaho
Nk’uko byagaragaye ko abenshi mu bakirisitu badashyigikiye bene iyi myitwarire bavuga ko ari urukozasoni, bituma bavuga ko aari nk’ibigusha Satani aba yohereje munsengero kujya kuyobya abana b’Imana.
Ijambo ry’Imana riciraho iteka iwazana ingorane mu nzu yayo cyangwa akabera abandi igisitaza.
Mariko 9:42
“Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.
Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi.
Aba bantu basengera ahantu hatandukanye baganiriye na bwiza banagaragaza ko aba bantu bajya gusenga bambaye uko bishakira ari na bo usanga bitwara uko bashaka mu gihe bari mu nsengero ndetse no kumara umwanya muninibarngariye mu materefone aho gukurikira ibiri kuvugirwa mu nzu y’Imana.
Bavuga kandi ko bene aba bantu ari na bo usanga bajya gusenga igihe bashakiye kuko nta cyo baba bitayeho ahubwo bahaza basa n’abajya kuruhuka no kuba nta handi bari bafite ho kujya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bibiliya igaruka ku bashobora kuba baciraho iteka bene aba bantu.
1Abakorinto 6:11…
Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo. Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *