Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yatangaje ko agiye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu iwabo muri Koreya y’Epfo. Ibi akaba yabitangaje mu gihe manda ye muri Loni irangirana n’uku kwezi kw’Ukuboza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro cye cya nyuma n’itangazamakuru nk’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon yatangaje ko namara kuruhuka azasubira mu gihugu cye akareba uko yagifasha. Amatora y’umukuru w’igihugu muri Koreya y’Epfo yari ateganyijwe mu Ukuboza 2017.
Aya matora ariko, biteganyijwe ko azaba mu mezi abiri nyuma y’aho abagize inteko ishinga amategeko batoreye umwanzuro wo gukura ku butegetsi perezida Park Geun-hye, wegujwe azira ibyaha bya ruswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rurinda itegeko nshinga muri Koreya y’Epfo niruramuka rwemeje uyu mwanzuro w’abagize inteko ishinga amategeko, perezida Park Geu-hye azaba abaye perezida wa mbere w’iki gihugu wegujwe kuva cyabona ubwigenge.uru rukiko rukaba rufite iminsi 180 yo gutanga icyemezo cya nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


