Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwakatiye iminsi 30 y’igifungo abantu bane bakekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi bwakorewe abaturage 8 bo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu gihe iperereza rikomeje.
Abakekwaho icyaha ni Bajeneza Emmanuel, Ngabo Bonfils, Bigirimana Fridole na Ndayizeye Olivier bakaba bakurikiranweho, Ubwinjira cyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, Ubujura bwitwaje intwaro, no gusambanya umukobwa ku gahato.
Aba bakurikiranweho ibyaha byakorewe abaturage umunani bo mu tugari twa Rudashya, Kibega, na Karushinge, two mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, aho Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu batemaguwe n’abo bagizi ba nabi harimo n’abibwe amafaranga.
Ku birebana n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu, umukobwa wasambanyijwe yabwiye ubushinjacyaha ko mu gihe yari avuye ku kazi ku Mulindi yari kumwe n’undi musore bagatangirwa n’abagabo batatu bitwaje intwaro gakondo bakabaryamisha hasi. Muri bo uwo yabashije kumenya ni uwitwa Rukundo wamufashe ngo akamwegeka ku gihuru akamusambanya.
Ubushinjacyaha bunavuga kandi ko atari ubwa mbere bamwe muri abo bagabo bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera kuko uwitwa Ndayizeye Olivier yigeze guhanirwa ibiyobyabwenge na ho Bigirimana Fridole yakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.
Abaregwa bisobanura bavuga ko barengana, ko babonye Polisi ibafata gusa ngo ntibasobanukirwa icyo bafatiwe, ari na ho bahera basaba Urukiko kubarekura bakaburana bari hanze.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rumaze kumva impande zombi z’ababuranyi, rwavuze ko rwasanze hari impamvu zikomeye zituma bakekwa, kandi baramutse barekuwe bashobora gucika ubutabera, cyangwa hakabaho ukwihorera, bityo rutegeka ko bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Mu kwezi kwa Gashyantare ni bwo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo humvikanye abantu biraye mu baturage bakabakoreraho ibyaha bitandukanye, bakabatemagura bakoresheje imihoro, abandi bagakoresha za ferabeto n’inyundo zihonda amabuye, bakabikubita abo muri izo ngo kimwe n’abazaga baje gutabara.
Nyuma y’iri sanganya, polisi yahise ikora umukwabo w’abadafite ibyangombwa, ita muri yombi ababarirwa muri 38, ariko abakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa bari 13, nk’uko Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Elias Mwesigye yabitangarije abaturage mu nama yagiranye n’abaturage nk’uko radio 10 dukesha iyi nkuru isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


