Banki y’ubucuruzi, KCB, yibwe n’abajura babanje gushaka inzira munsi y’ubutaka

Sangiza iyi nkuru

Abajura bo mu gihugu cya Kenya bakoresheje uburyo butari bumenyerewe mu kwinjira no kwiba banki bagatwara 482,000$ ahwanye na miliyoni 50 z’mashilingi ya Kenya washyira mu Manyarwanda akagera muri miliyoni 400.

Igipolisi cyemeje aya makuru kivuga ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere kuri Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) ahitwa Thika mu mujyi w’inganda wa Kiambu uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru, Nairobi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ushinzwe gucunga iyi banki (manager) yabwiye igipolisi ko bamenye ko amafaranga yibwe mu masanduku abiri ya banki mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ushize, aho ngo bikekwa ko abajura bakoresheje oxy-acytelene mu gupfumura ayo masanduku y’umutamenwa abikwamo amafaranga.
41109a8ebcc50c83fa43c34782118bdd L

Ibinyamakuru byo muri Kenya bikaba bitangaza ko aba bajura bari bacukuye ubuvumo butungukira munsi ya banki, aho amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ubwo buvumo bugana muri banki. Amakuru amwe akaba anavuga ko aba bajura bacukuye ubu buvumo mu gihe cy’amezi 6. Kugeza ubu nta muntu urafatwa.

Ubuyobozi bw’iyi banki bwakomeje bwizeza abakiriya bashaka kubitsa cyangwa kubikuza ko bashobora kubikorera ku bindi byicaro bya banki cyangwa bakagera kuri serivisi bifashishije telephone na internet.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *