Gen Katumba Edward Wamala akaba na Min. w’Ubwikorezi n’Umurimo muri Uganda avuga ko abamurashe, bakica umushoferi we, Kayondo Haruna n’umukobwa we, Brenda Nantongo Wamala bamukoze mu bwonko ku buryo agiye kugira icyo abikoraho. Gen Wamala kuwa Kabiri mugitondo ubwo yerekezaga ku kiriyo cya nyirabukwe, abantu bane bamumisheho amasasu 56, arahakomerekera. Ku munsi wo gushyingura umukobwa we kuwa 3 Kamena 2021, i Kikandwa mu Karere ka Mukono yavuze ko umuryango we ubabaye cyane ariko ngo bituma yongera gutekereza ku bakora iterabwoba. Gen Wamala yabwiye abari aho ati ” Bankoze mu bwonko. Tekereza ko na mabukwe na we nafataga nka mama ubu ari muri moruge. Umukobwa wanjye basangiraga amabanga aryamye aha. Biragoye kuvuga ku mwana wacu. Uyu munsi nahisemo ngo abakora iterabwoba simbiteho. Nkeka ko twabahaye igihe kinini.” Gen Wamala avuga ko batazarebera iterabwoba ko ahubwo bagiye gushyira imbaraga mu kurirwanya kandi bazaritsinda. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


