Umwe mu bagize itsinda rya Goodlyfe Weasel Manizo yatangaje ko azarwana kugeza ashizemo umwuka ariko imitungu ya mugenzi we Radio baririmbanaga mu itsinda rimwe ntizangizwe n’abashaka kuyisahura.
Mukiganiro yagiriye kuri NBS TV ubwo yabazwaga ku bashaka kwigabiza imitungu ya mugenzi we Radio harimo na Murumuna wa Radion Frank Sekibogo maze ahamyako n’ubwo bamusezeranyije kuzamwica ark atazacika intege kugeza ashizemo umwuka ariko agacunga imitungo y’umuvandimwe babanye igihe kirekire mu itsinda rya Goodlyfe.
yagize ati”Nzakomeza kurinda ibyo Radio yasize nubwo banyica nzapfa ndi kurinda imitungo ye kuko ibyo twakoze byose twabikoreye abana bacu ngo bazabeho ubuzima bwiza ntago twabikore bashiki bacu cyangwa barumuna bacu”
Yakomeje avuga ko atazigera atererana abana ba Radio igihe cyose akiri muzima n’ubwo bahora bamutega iminsi basha kumwivugana.
Yagize ati”Sinzigera ndeka abana ba Radio ngo babazwe nkiriho mu gihe hari abashaka kwiba umutungo wabo yabasigiye[Radio] ndabizi ko namwe muvuga ko mwakundaga Radio mutageza ahanjye”
Yongeyeho ko kandi Goodlyfe ari icompanyi isigaranye umuntu umwe muri babiri bari bayigeze abandi baza ni babafatanya bikorwa
Kuva nyakwigendera Mowzey Radio yapfa mu rucyerera rwo kuwa kane tariki 1 Gashyantare 2018 hagiye hagaragara abantu bifuza kubohoza imitungo ye gusa Weasel ntiyahwemye kugaragaza ko ataceceka ku muntu wese uzashaka kunyereza imitungo ya nyakwigendera ndetse no ku zitira abo bose bahirahira kugira icyo bakora.


Â
Â


