Mu gihugu cy’Ubusuwisi habereye tombora y’uko amakipre azahura mu irushanwa rya UEFA Champions League kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 kugira ngo hamenyekane uko amakipe azahangana muri 1/8 cy’irushanwa. Mu mikino yitezweho kuzaba ikomeye, harimo uzahuza Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na FC Barcelona yo muri Espagne. Dore uko andi makipe azahura: Borussia Monchengladbach vs Man City Lazio vs Bayern Munich Atletico Madrid vs Chelsea RB Leipzig vs Liverpool Porto vs Juventus Sevilla vs Borussia Dortmund Atalanta vs Real Madrid


