Bari bakwiriye urupfu- Gen Elwelu ku gitero yayoboye Kasese kikica abasaga 100

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Elwelu avuga ko ibyabereye mu Karere ka Kasese mu 2016, ubwo we n’abo ayoboye bateraga Ubwami bwa Nzeruru, hakagwa abagera ku 153 abandi bagafungwa ntacyo bitwaye kuko n’ubundi hapfuye abanyabyaha, bari babikwiriye.

Ku wa 27 Ugushyingo 2016, nibwo hagabwe igitero ku rugo rw’Umwami Charles Wesley Mumbere, nyuma y’aho we n’abarinzi be bagera ku 150 baza gutabwa muri yombi. Ni nyuma y’aho abarwanyi ba Mumbere bagabiye igitero ku birindiro bya Polisi mu Mujyi wa Kasese.

Gen. Elwelu kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ubwo yari agiye kurahira nk’umwe mu basirikare 10 bazaba bahagarariye UPDF mu nteko ya 11, yavuze ko ahubwo umwanzuro we gutera Rwenzururu, ari ari wo utumye Akarere ka Kasese ubu gatekanye.

Uyu mujenerali yabwiye abanyamakuru ati ” ICC yampanaguyeho ibyaha, sinzi ibyo muri kuvugaho. Bariya bari abanyabyaha, bari bakwiriye gupfa. Kasese irimo amahoro kubera ko nafashe umwanzuro.”

Gen Elwelu kuva muri Kamena 2013 kugeza muri Mutarama 2017 ni we wari uyoboye Diviziyo ya 2 ya UPDF ikorera i Mbarara, mu Burengerazuba bwa Uganda. Ari mu batanze amabwiriza ko ingabo zihangana n’abambari ba Mumbere, ibintu biradogera. Bamwe banenze iki cyemezo mu gihe bamwe bari bagishyigikiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *