Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Ngamba barifuza ko ku mugezi wa Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso rugaragaza aho abatutsi batagira ingano biciwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi babigaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa mbere tariki 09 Gicurasi 2016, ubwo abatuye uyu Murenge, ishuti n’abavandimwe bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu buhamya bwe yatangiye ku nkengero za Nyabarongo ahiciwe abatutsi benshi bakajugunwa muri uyu Mugezi, RUTAYISIRE Vincent uhagarariye abacitse ku icumu yagize ati” impamvu buri gihe tuza kwibukira hano kuri uru rutare mureba duhagazeho ni ukubera amateka yihariye hafite. Aha hantu niho abatutsi benshi biciwe urw’agashinyaguro bajugunwa muri Nyabarongo”. RUTAYISIRE yavuze ko buri mwaka itariki nk’iyi bazirikana abana babo, ababyeyi ,inshuti n’abavandimwe bazize uko bavutse bakarohwa muri Nyabarongo. Yongeraho ko bifuza ko hakubakwa urwibutso, nk’ikimenyetso cy’amateka mabi yaho bakazajya baza kuhibukira ababo babuze kubera Jenoside.

Pacifique MURENZI Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi nawe yashimangiwe ko kuri uyu mugezi wa Nyabarongo koko hakenewe urwibutso kuko hafite amateka yihariye kubera abatutsi batagira ingano bahiciwe bakarohwamo. Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ko bwakwihutisha uru rwibutso rukubakwa, abanyengamba n’inshuti zabo bakajya baza kuhibukira ababo bavukijwe ubuzima.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere, TUYIZERE Thaddee umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu yavuze ko Akarere kagiye kubishyira muri gahunda kuri uyu mugezi wa Nyabarongo hagashyirwa ikimenyetso kigaragaza Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe bwo kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’Akarere Wungirije yavuze nk’Akarere bazakomeza kwita ku bacitse ku icumu mu rwego rwo guharanira imibereho myiza yabo. Uyu muyobozi yasabye abitabiriye uyu muhango kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakimakaza ubumwe bwabo n’imibanire izira amakemwa.
Uyu muhango wo kwibuka waranzwe n’ubutumwa bwo guhumuriza no gufata mu mugongo abacitse ku icumu. Hakozwe kandi urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abitabiriye uyu muhango bakaba berekeje ku mugezi wa Nyabarongo nk’ikimenyetso cy’inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


