Ubushinjacyaha mu Rwanda burasabira abarwanashyaka b’ishyaka Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi nyuma yo kumenyeshwa kuri uyu wa kabiri ibyaha baregwa uko ari barindwi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Buravuga ko bukibakoraho iperereza ku byaha bubakurikiranyeho.
Burabarega ibyaha bine byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Abaregwa bamwe bemera ibikorwa bakabisabira imbabazi bagasaba kurekurwa gusa ntibemera ibyaha.
Sylvain Sibomana ufatwa nk’ukuriye aberegwa, yavuze ko yemera ibikorwa bigize ibyaha ariko we n’abandi batanu bareganwa ntibemera inyito z’ibyaha.
Batatu mu baregwa barimo umunyamakuru Theoneste Nsengimana, bo bahakana ibyaha n’ibikorwa bibigize bavuga ko nta ruhare urwo ari rwo rwose babigizemo.
Ubushinjacyaha ariko mu gusobanura imiterere y’ibyaha bine bubarega birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, buvuga ko bishingira ku mahugurwa yakozwe yatangiye gutegurwa muri Kanama uyu mwaka.
Sibomana aregwa kuba yarateguye abayoboke ba Dalfa-Umurinzi ya Ingabire Victoire kwitegura amahugurwa yagombaga gutangirwa kuri internet yari afite insanganyamatsiko yo “kurwanya ubutegetsi bw’igitugu hadakoreshejwe imbaraga”.
Ubushinjacyaha buvuga ko bahugurwaga n’umuzungukazi wari wihimbye izina rya Sandra, kandi n’abahugurwaga bari bihimbye amazina kandi bahishe amasura yabo muri video nk’uko iyi nkuru y’Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
Bukomeza buvuga ko amwe mu mayeri abahugurwa bigishwaga harimo gukangurira rubanda gukora imyigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho, kutitabira gahunda za leta, kwanga gutanga imisoro cyane cyane iy’ubutaka n’iyindi.
Bagombaga kwifashisha abanyamakuru bumva ko bakumva vuba gahunda zabo cyane cyane abakorera ku muyoboro wa youtube.
Umunyamakuru theoneste Nsengimana we ashinjwa kuba yaranyujije ku muyoboro we wa youtube, Umubavu TV, ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi mu kiganiro cyumvikanamo uwitwa Mireille avuga ko Umuhanzi Kizito Mihigo atiyahuye nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi ahubwo ari bwo bwamuhitanye.
Hari n’ahavugwa ko Paul Rusesabagina yari afungiye ubusa kandi haragaragajwe ibyo aregwa. Ubushinjacyaha bugakomeza buvuga ko bwasanze mu rugo rw’uyu munyamakuru urutonde rw’abatuye Kangondo nk’ikimenyetso cy’uko bavukijwe uburenganzira ku mitungo yabo, bubwira urukiko ko uwabyumva wese bishobora kumutera ubwoba imvururu zikavuka.
Ubwo yahabwaga ijambo, Nsengimana yahakanye ibyo aregwa avuga ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ashimangira ko ibyo yakoze byose biri mu nshingano ze nk’umunyamakuru.
Yabwiye urukiko ko ibyo yasanganwe byose biri mu bimenyetso yagombaga kuba afite ategura ibiganiro nk’umunyamakuru w’umwuga.
Me Gatera Gashabana wunganira abaregwa bose, avuga ko ubugenzacyaha bwihutiye kumuha impapuro zihatira umunyamakuru Nsengimana kwitaba ku gahato bwirengagije iby’amategeko agenga itangazamakuru ateganya cyane ku ihame ry’ubwisanzure bwo kumenya amakuru.
Me Gashabana akaba avuga ko ibiregwa uwo yunganira biri mu mugambi wo guhonyora ibanga ry’umunyamakuru, akavuga ko inzego z’umutekano zafashe umukiriya we zikamufunga zitashishoje ngo zimenye ko ari umunyamakuru w’umwuga, zakagombye kuba zaramufashe zifite icyemezo cy’urukiko kizemerera kumufata no gufatira ibikoresho bye by’akazi.
Yasabye urukiko kuzasesengura ibi byose bikazaba imfabusa umukiriya we agahita arekurwa.
Ubushinjacyaha ariko bwo buvuga ko yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, ndetse bugahakana ko yabajijwe aho yakuye amakuru yatangaje ahubwo ibyo yatangaje yabigize ibye.
Bwongeyeho ko ubwisanzure bwo gutanga amakuru n’ibitekerezo bigira aho bigarukira kandi ntibibangamire ituze n’umudendezo by’abanyagihugu. Buvuga ko bushingiye ku nshingano z’umunyamakuru Nsengimana atatangazaga amakuru ahubwo yatangazaga ibihuha. Bwongeyeho ko ibyaha aregwa bitari mu byaha bitari mu byaha bikorwa mu itangazamakuru.
Me Gatera n’umukiriya we ariko bavuga ko hari urwego rw’abanyamakuru bigenzura ari narwo rugomba gukurikirana amakosa akorwa mu itangazamakuru, bagasanga iki kirego kitari gikwiye kujya mu nkiko.
Umucamanza akaba yavuze ko ibi azabisuzuma yitonze mbere yo gufata icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo abaregwa.
Sylvain Sibomana we yemera ko yagize uruhare mu mitegurire y’aho mahugurwa yavuzwe, kandi yakiriye amafaranga 270,000 aturutse hanze yo gutegura ayo mahugurwa, ariko ko yumvaga ari amahugurwa agamije gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro aho kuba ayo guhirika ubutegetsi.
Yongeyeho ko nta munyamakuru n’umwe yigeze atumira muri ayo mahugurwa, kandi nta n’uwo baziranye ku buryo yari kumukangurira iyo migambi.
Ubushinjacyaha bukavuga ko yagirwaga inama na Victoire Ingabire, zo kumenya abantu ba nyabo yajya amenyesha mu buryo bworoshye gahunda zabo. Abemeye iby’amahugurwa bose bavuga ko bemera ibikorwa by’ibyaha, umwunganizi wabo akavuga ko kwemera ibikorwa ntaho bihuriye no kwemera ibyaha, basaba imbabazi ku byo bemera bakarekurwa, naho abahakana ibyaha bagasaba kugirwa abere.
Ubushinjacyaha ariko bwasabye ko baba bafunzwe mu gihe cy’ukwezi mu gihe bukibakoraho iperereza bugasanga kubarekura bitaba biri mu nyungu z’ubutabera.
Biteganyijwe ko ku itariki 05 Ugushyingo ari bwo urukiko ruzafata icyemezo cyo gufunga cyo gufungura by’agateganyo abaregwa.


