Barore Cleophas ntiyemeranya n’abita itangazamakuru ry’ibindi bihugu iry’ibinyoma

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwakomeje kugaragara ku rutonde rw’ ibihugu bibangamira ubwisanzura bw’ itangazamakuru kuva muri 2006, ubwo Radio Mpuzamahanga y’ u Bufaransa(RFI) yafungwaga.
Uru rutonde rwagiye rutegurwa n’ umuryango uharanira ubwisanzure bw’ Itangazamakuru (Agenda de la Presse Libre de l’Ouest) kugeza n’ igihe gahunda ya BBC/Kinyarwanda yafunzwe na Leta y’ u Rwanda iyishinja gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.
Perezida w’ Urwego rw’ abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC), Barore Cleophas yatangaje ko rimwe na rimwe ibihugu bikomeye byifuza kugabanya ububasha bw’ ibitangazamakuru mu rwego rwo kwirinda, bityo bakagenzura inkuru zisohokeye ku butaka bwabyo. Ibi yabitangaje mu kiganiro na PanorActu.
Barore agira ati « Niba rero ibi bihugu bishaka kugenzura itangazamakuru rikorera iwabo, ntibigomba gushaka gutegeka no kunega icyo abandi bita ibinyamakuru, bayita amakuru y’ ibinyoma ».
Kuri iki bakunze kwita « «amakuru y’ ibinyoma », Barore asanga kigomba gusobanukirwa ku mpande zose ndetse na buri gihugu kikarinda ubusugire bwacyo mu guha itangazamakuru ubwisanzure.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hashize imyaka myinshi, ku migabane y’ i Burayi na Amerika y’ Amajyarugu Leta z’ ibihugu biteye imbere zihagarika ibitangazamakuru bitubahiriza imirongo ya politiki babishinja gutangaza « amakuru y’ ibinyoma “Fake news”.
Muri gihe Guverinoma zo mu bihugu biteye imbere zishyiraho amategeko ananiza ibitangazamakuru mpuzamahanga gukorera muri ibyo bihugu, ariko iyo Guverinoma zo mu bihugu bikennye zifashe bene izo ngamba, bihita bivugwa ko zibangamiye ubwisanzure bw’ itangazamakuru.
Mu mpera z’ icyumweru gishize, Perezida w’ u Bufaransa ,Emmanuel Macron yatangaje ko agiye gushyiraho itegeko rizabuza ibitangazamakuru by’ u Bushinwa n’ u Burusiya kwisanzura mu gihugu cye.
BBC , VOA, CBC, Deutsche Welle , RFI detse na CNN nibyo bitangazamakuru bikomeye ku isi ndetse binakorera inyungu za Leta z’ ibihugu bikomeye nk’ u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage ndetse n’ u Bufaransa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *