Batukanye kuri ba nyina! Umutoza wa Rayon Sports na Bonheur bari bafatanye mu mashati

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Yamen Zelfani wa Rayon Sports n’umunyezamu Hategekimana Bonheur w’iyi kipe, bari bafatanye mu mashati biba ngombwa ko abakinnyi bafatafata.

Rayon Sports mu ijoro ryakeye ni bwo yatsinze Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Ibitego Abagande Charles Bbaale na Joackiam Ojera batsinze mu gice cya mbere cy’umukino ni byo byafashije Murera gutangirana amanota atatu muri shampiyona.

Gasogi United yari yakiriye uyu mukino yabonye impozamarira ku munota wa 90 ibifashijwemo na Théodore Christian Malipangou, ku gitego cya penaliti yatsinze nyuma yo gukorerwaho ikosa na myugariro Serumogo Ally Omar.

Ubwo umukino wari urangiye umunyezamu Hategekimana Bonheur yumvikanye atonganya cyane abarimo Ndekwe FĂ©lix na Serumogo ku bw’ikosa ryavuyemo igitego cya Gasogi United yari amaze gukora.

Nyuma byabaye ngombwa ko umutoza Zelfani yinjira mu kibuga asaba abakinnyi be gutuza, gusa mu kanya nk’ako guhumbya na we ahita atangira gushwana na Bonheur.

Mu mashusho yashyizwe hanze umutoza Zelfani yumvikana atuka umunyezamu we kuri nyina umubyara ati: “Fuck you, Fuck you, fuck you”, mbere y’uko undi amusubiza ati: “You too [nawe].”

Aba bombi kandi bashoboraga gufatana mu mashati iyo bitaba ngombwa ko abarimo Charles Bbale bafatafata Hategekimana Bonheur wari wabishe.

Ku rundi ruhande byabaye ngombwa ko myugariro Mitima Isaac afatafata umutoza Zelfani na we bigaragara ko yari yariye karungu.

Nyuma y’uko abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kwinginga umunyezamu wabo, byabaye ngombwa ko acururuka we na bagenzi be bajya gushimira abafana bari baje kubashyigikira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *