Batunguwe n’amagambo babwiwe na pasiteri wabo utwite kandi adafite umugabo

Sangiza iyi nkuru

Abakirisito bo mu idini rya pasteri Allen basohotse mu rusengero bagira bati “Turababaye ariko ubwo wenda we arumva bishimishije.” Abakirisitu bo muri New york batunguwe no kubona uwo bitaga umuyobozi w’idini ryabo ababwira ko anejejwe no kuba atwite impanga kandi adafite umugabo kuki atigeze ashaka.
[ad id=”8″]
Pasteri Desireé Allen yabwiye abakirisitu ko yasambanye agasama inda atabiteguye ariko ko bitamuteye isoni ndetse ko aticuza kuba yarakoze icyo cyaha
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo nibwo uyu mugore utagira umugabo yavuze ko atwite inda y’impanga kandi ko adafite icyo kwishinja, yabwiye aba bakirisitu guhitamo gukomeza kumva ibyo ababwira no kumwizera kuko ngo yasamye inda mu buryo byamutunguye kandi akaba yari akeneye umwana.
Allen ni umuyobozi w’idini ryitwa First Corinthian Baptist riherereye mu mujyi wa New York, yabwiye abakirisitu ko yabanje gutinya kubabwira ko afite inda y’impanga ariko ngo yaje gusanga adakwiye kubahisha ko ari kwitegura konsa impanga.
Bibiliya ivuga ko igihe umuntu aguye mu cyaha aba agomba kwicisha bugufi agasaba Imana imbabazi, kwiha amahoro no kwiyumvisha ko nta cyaha wakoze ntibigukuraho kuba wagikoze.
[ad id=”8″]
Bamwe mu bakirisitu basengera mu idini rya Allen baganiriye n’urubuga rwa gikirisitu rwandikirwa muri Amerika bavuze ko banze kwiteranya n’urusengero gusa batangaza ko bababajwe bikomeye no kubona urugero rw’ubusambanyi umuyobozi wabo yadukanye.
Abandi bafashe iyi myitwarire ya Allen nko kwihagarararaho kugirango atiteranya n’uwamuteye inda kuko ngo uwo mubabo we n’ubusanzwe atari umukirisitu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *