Ambasaderi Christophe Bazivamo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kamena yashyikirije Perezida wa Tchad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasade y’u Rwanda Muri Nigeria ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko muri kiriya gikorwa cyabereye i Ndjamena Amb. Bazivamo na Perezida Déby, banagiranye ibiganiro “ku mubano w’u Rwanda na Tchad ndetse n’inzego ibihugu byombi byafatanyamo mu kurushaho kuzibyaza inyungu zisangiwe.”
Ambasaderi Bazivamo ufite icyicaro i Abuja, asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Nigeria na Burkina Faso.


