BBC yongeye kwemererwa gukorera mu Burundi, VOA ikomeza gukumirwa

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe yemereye igitangazamakuru mpuzamahanga cya BBC kongera gukorera mu Burundi, icya VOA (Ijwi rya Amerika) byari byarahagarikiwe rimwe gikomeza gukumirwa.

Muri Gicurasi 2018 ubwo mu Burundi haburaga ibyumweru bibiri ngo habe amatora ya kamarampaka yasize itegekonshinga ry’iki gihugu rihinduwe, ni bwo Radiyo BBC n’Ijwi rya Amerika byahagaritswe.

Ikigo cy’itumanaho mu Burundi (CNC) icyo gihe cyatangaje ko Radiyo Ijwi rya Amerika na BBC byahagaritswe ku butaka bw’iki gihugu mu gihe cy’amezi 6 ku mpamvu zo kudakora kinyamwuga no gutangaza amakuru y’ibinyoma ku Burundi.

CNC icyo gihe yagize iti: “Radiyo mpuzamahanga ‘BBC’ y’i Londres n’Ijwi rya Amerika (VOA) zihagaritswe mu gihe cy’amezi 6 kuvugira ku butaka bw’u Burundi guhera tariki ya 7 Mata 2018, bitewe n’uko zitubahirije itegeko ryerekeye itangazamakuru n’amahame ngengamyitwarire agenga uyu mwuga.”

Ikinyamakuru cya Le renouveau du Burundi cyahise gihagarikwa amezi atatu, na ho Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Radiyo Isangano n’iyitwa CCIB Fm Plus zirihanangirizwa.

Nyuma y’imyaka ine BBC yarahagaritswe kumvikana ku butaka bw’u Burundi kuri uyu wa Gatatu yongeye kwemerwa kubukoreraho, gusa VOA yo ikomeza gukumirwa.

Icyemezo cyo gukomorera BBC cyatangajwe na Madamu Vestine Nahimana uyobora CNC, nyuma y’inama yari imaze iminsi ibiri ihuza abagize uru rwego.

Uretse BBC, ibindi bitangazamakuru birindwi na byo byemerewe gutangira kumvikanira mu Burundi.

Ibi birimo Radio Igicu FM, Buja TV, Radio Katika Mziki, Radio Voix des jeunes, Radio Afri digital, Radio PJ Classic FM na Tanganyika TV.

BBC yongeye kwemererwa kumvikanira mu Burundi nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye mu mwaka ushize yari yasabye CNC kwicarana n’ibitangazamakuru yari yarahagaritse mu rwego rwo kureba uko bakumvikana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *