Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2016, icyamamare cyo muri Uganda, Bebe Cool n’umukunzi we Zuena Kirema bizihije isabukuru y’imyaka 13 bamaze babana.
Uyu munyabigwi umaze kubyarana n’umugore we abana batanu, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe aho yabisangije abakunzi be abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook ahashyira amafoto y’abana be bose.

Bebe Cool yagize ati:“ Njye n’umugore wanjye twujuje imyaka 13 tubanye, byabaye urugendo rurerure ndetse mu bihe bitandukanye byiza n’ibibi, ngomba gushima Imana yampaye umugore akambera n’inshuti nziza.
Birashoboka kuba atari njye mugabo mwiza wari ukwiye gukunda, gusa ndi umupapa mwiza w’abana 5, ntuzigera wicuza nk’umubyeyi .
Urakoze kuba uwo uri we imbere yanjye ndetse n’imbere y’abantu kandi Imana ijye yumva amasengesho yawe. Ndi umunyamahirwe kuba nkufite. Ndagukunda”.

Bebe Cool ni umwe mu bagize inkingi za mwamba mu banyamuziki bo muri Uganda by’umwihariko uririmba mu njyana ya reggae na Ragga akaba yaratangiye umuziki we mu 1997 aho yabaga mu gihugu cya Kenya nyuma aza kugaruka muri Uganda.
Nyuma yo kuva muri Kenya, hashize igihe kitari kinini kuwa 25/01/2003 yashyingiranwe n’umugore we Zuena ubu bakaba bijihije isabukuru y’imyaka 13 bamaze babaye umwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


