Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu ruzinduko mu Bushinwa, kuri iki Cyumweru, itariki 02 Nzeri yatangaje ko inama ya Beijing ihuza Afurika n’u Bushinwa FOCAC iziye igihe ndetse agira icyo avuga ku nguzanyo z’u Bushinwa muri Afurika .
Perezida Kagame mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo mu Bushinwa, yavuze ko inama ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika cyangwa se Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC) kuva yatangizwa mu 2000 yageze kuri byinshi mu buvuzi, uburezi, ibikorwaremezo, ibijyanye n’inganda muri Afurika n’ibindi.
Yavuze ko u Bushinwa na Afurika bisangiye inzozi z’iterambere n’umutekano. Ngo mu gihe habaho umusingi ukomeye mu bufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, perezida Kagame yizeye ko inama ya FOCAC iteganyijwe guhera kuri uyu wa 03 kugeza kuwa 04 Nzeri izarushaho kongera ubufatanye ndetse ibyiza biri gukorwa bikarushaho gukorwa.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama iziye igihe kuko hakenewe ubufatanye kurushaho kurusha ibindi bihe kuko hari ibihugu bimwe bigaragaza neza ko bigamije gukorera inyungu zabyo mbere y’ibindi bihugu.
Perezida Kagame yongeyeho ko FOCAC ishyiraho uburyo ibihugu byishyira hamwe bigafatanya bigatwara ubutumwa bwiza ku Isi yose.
Perezida Kagame kandi nk’uko iyi nkuru dukesha Xinuanet.com ikomeza ivuga, yanyomoje amakuru y’uko u Bushinwa bwaba burimo burashora Afurika mu myenda hari icyo bugamije, avuga ko abatekereza gutyo ari abagamije guca intege imibanire ya Afurika n’u Bushinwa.
Yagize ati: “ Baravuga ngo u Bushinwa bwagurije byinshi Afurika, ariko ubundi buryo bwo kubonamo ikibazo ni uko abanenga u Bushinwa ku nguzanyo batanga bikeya kandi Afurika ikeneye inkunga yo kubaka ubushobozi kubw’iterambere .”
Perezida Kagame yanagarutse ku ruzinduko mugenzi we, Xi Jinping w’u Bushinwa aherutse gukorera mu Rwanda muri Nyakanga agira ati: “ Rwaduhaye amahirwe menshi yo kuganira no gukomeza ubucuti bwacu n’ubufatanye ku rwego rw’ibihugu byombi no hanze yabyo .”
Perezida Kagame kuri ubu uyoboye Afurika Yunze Ubumwe yanagarutse ku ntego ze z’amavugurura y’inzego z’uyu muryango avuga ko agamije kurushaho gukomeza ubumwe hagati y’ibihugu, kubyongerera ubushobozi bugamije iterambere byigiriyemo uruhare, no kuvugurura imikorere muri uyu muryango.
Ati: “ Hari imbaraga nyinshi mu bumwe, kandi ibihugu bya AU bikeneye gukorana bya hafi kubw’ahazaza heza h’umugabane. Tugomba kubasha kwiyitaho ubwacu ”
Perezida Kagame yavuze ko amavugurura arimo gukorwa muri AU yuzuzanya neza n’ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, kandi ko azongerera Afurika ubushobozi agatuma ubufatanye burushaho kugira igisobanuro.


