Belgique: MICT yikanze Kabuga i Waterloo ijya kumushaka iraheba

Sangiza iyi nkuru

Urugereko rwasigaye rukurikirana imanza zasigaye zitarangijwe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, mu minsi ishize rwari rwizeye ko rugiye gucakira umunyemari Kabuga Felicien rwatungiwe urutoki ko ashobora kuba yari yitabiriye umuhango wo gushyingura umugore we, ariko ntirwamuca iryera.

Amakuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko ku mugoroba wo kuwa gatanu, itariki 10 Gashyantare, inzu y’umuryango wa Kabuga iri ahitwa Waterloo yagezweho n’abashinzwe umutekano bayobowe n’umukozi ushinzwe iperereza w’uru rwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na TPIR witwa Michel Stassin kuri ubu ukorera hagati y’u Rwanda na Arusha muri Tanzania.

Aba bageze kuri uru rugo bamwe binjira mu nzu batangira gusaka ko bahabona Kabuga, abandi basigara hanze ari nako Michel Stassin yegereye abo mu muryango wa Kabuga ababaza aho yaba aherereye ndetse anabasaba kuzamubwira akitanga kuko ngo nta kibazo azagira.

Amakuru rero atugeraho aravuga ko abagiye gusaka muri uru rugo bari bahawe amakuru yuko Kabuga Felicien yaba ari muri uru rugo yiyoberanyije nk’umugore ariko mu gushakisha bahasanga undi mugore ngo wari waje atabaye uyu muryango.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo kubura Kabuga ahangaha, bivugwa ko hakurikiyeho kujya gusaka mu rugo rw’umwe mu bakobwa ba Kabuga bagashakisha ahantu hose ariko na none baraheba.

Kabuga Felicien ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba ari umwe mu bantu batageze ku 10 bagishakishwa ngo baburanishwe akaba ari umwe mu bashinze radio RTLM yagize uruhare mu gushishikariza ubwicanyi mu gihe cya jenoside.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *