Umushinjacyaha w’Umubiligi aravuga ko umugabo watawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu ushize yemeye ko ari we mugabo wari wambaye ingofero wagaragaye ari kumwe n’abagabye ibitero bbya bombe ku Kibuga cy’Indege cya Buruseli mu Bubiligi. Uyu akaba ari umwe muri batandatu barimo Umunyarwanda baherutse gutabwa muri yombi.
Biravugwa ko uyu mugabo witwa Mohamed Abrini yabwiye abashinzwe iperereza ko kuwa 22 Werurwe yari ku kibuga cy’indege ubwo ibi bitero byagabwaga. Abrini akaba asanzwe anashakishwa akekwaho kugira aho ahurira n’ibitero by’I Paris byahitanye abantu 130 mu Ugushyingo.
Ni umwe mu bantu batandatu bafatiwe I Buruseli kuwa Gatanu. Bane muri bo bashinjijwe ibyaha by’iterabwoba. Ibitero byo ku Kibuga cy’indege cya Zaventem ndetse n’ahategerwa gari ya moshi I Buruseli bikaba byarahitanye abantu 32.

Abandi bantu bashinjijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Mata harimo uwitwa Osama K, Herve BN, na Biral EM. Bose bashinjijwe kugira uruhare muri ibi bitero by’iterabwoba by’I Buruseli, mu gihe abandi babiri bari bafashwe barekuwe kuri uyu wa Gatanu ushize.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Herve BN, bivugwa ko ari Umunyarwanda ndetse na Biral EM bombi bashinjwa kuba barafashije Abrini ndetse n’undi witwa Osama K.
Abayobozi b’u Bubiligi bizera ko abagize uruhare mu bitero by’i Buruseli n’i Paris bari mu gatsiko kamwe ko mu mutwe wa Islamic State.

Abrini w’imyaka 31 akaba ari Umubiligi ukomoka muri Maroc, yemeye ko ari we mugabo w’ingofero nyuma yo guhangana n’ibimenyetso byinshi bitandukanye bimushinja byamugaragarijwe nk’uko umushinjacyaha yakomeje avuga.
Uyu ngo yajugunye ikoti yari yambaye ahajugunywa imyanda ahita anagura ingofero nyuma y’ibitero. Ibikumwe bye na DNA byaje gusangwa mu nzu 2 yihishemo ziri I Buruseli ndetse no mu modoka yakoreshejwe mu bitero by’I Paris nk’uko abashinzwe iperereza bakomeza bavuga.
Bivugwa kandi ko Abrini yafotowe ari kuri station ya lisansi ari kumwe na Abdeslam, iminsi ibiri mbere y’ibitero by’I Paris mu Ugushyingo 2015.
Uyu Abdeslam wavukiye mu Bubiligi ariko ababyeyi be bakaba bakomoka muri Maroc, yafatiwe mu Bubiligi arafungwa muri Werurwe, iminsi mike mbere y’ibitero by’I Buruseli.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


