Minisititiri w’Ingabo akaba na Visi Minisitiri w’Intebe,kuri uyu wa Kabiri yagarutse i Goma yizeza abaturage ko bagiye gufatanya na MONUSCO mu kurwanya umutwe wa M23, by’umwihariko ngo mu kubuza aba barwanyi gufata umujyi wa Sake umaze iminsi warabaye isibaniro y’intambara.
Bemba agarutse i Goma, nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri uyu Mujyi kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ariko akaza kurusoza ku Cyumweru, kuri ubu noneho yagarutse avuga ko FARDC na MONUSCO bagiye kunga ubumwe bweruye mu kwikiza M23.
Yagize ati”Ndahamya ko MONUSCO iri iruhande rwacu mu kurwanya M23 kandi ikorana natwe. Ndemeza ko ku bufatanye nanone n’ingabo SADC , FARDC tuzanesha umwanzi.”
Bivugwa ko mu bindi byamuzanye ari ugusura inkomere z’intambara ishyamiranyije M23 na FARDC ndetse no gucyemura ibibazo by’abasirikare ngo badahembwa kugirango barusheho kwibona neza mu ntambara.


