Umukinnyi wa filime, Ben Affleck n’umuhanzikazi Jennifer Lopez babonanye bwa mbere kuva basaba ubutane, ariko bagaragara basa nk’abari mu biganiro bitoroshye bisa nko gutongana nk’aho buri umwe adashaka kwemera amakosa yaba yarakoreye undi kuri Hotel ya Beverly Hills kuri uyu wa Gatandatu ushize.
Umukinnyi wa filime wakinnye Batman w’imyaka 53 y’amavuko agaragara asatira cyane ugutwi kwa Lopez w’imyaka 55 ariko ibimenyetso by’amaboko bimeze nk’umuntu urimo gutongana.
Nyuma, bicaye mu modoka yabo, ariko Jennifer Lopez yasaga naho ari guhanagura amarira nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ivuga.

Ikiganiro cyabo cyabereye imbere y’abana ba Ben Affleck hamwe n’uwahoze ari umugore we, Jennifer Garner, Finn w’imyaka 15, na Samuel w’imyaka 12, n’impanga za Jennifer z’imyaka 16, Emme na Max, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony. Ben kandi afitanye na Garner umwana witwa Violet w’imyaka 18.
Guhura kwabo kwaje nyuma y’uko Ben agaragaye asoma mu gahanga umugore w’inshuti ye magara, Matt Damon, Luciana, nyuma y’iminsi mike Damon nawe agaragaye afashe ukuboko Jennifer Garner.

Kuri uyu wa Gatandatu, Jennifer Lopez yari acyambaye impeta y’isezerano yambitswe na Ben ku rutoki rwe , hamwe n’izindi mpeta nyinshi za zahabu.
Mu gihe havugwa gutandukana kw’aba bombi, Ben rimwe na rimwe yagiye agaragara atambaye impeta y’ubukwe, mu gihe Jennifer rimwe na rimwe yagaragaye yambaye iye, bikarushaho guteza urujijo.


