Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hatangiye urubanza rw’abasirikare 40 baregwa ibyaha bitandukanye birimo no kugurisha amasasu.
Urukiko rwa gisirikare rwo mu ntara rwateguye iburanisha mu cyumba cy’inama cyitiriwe Thomas d’Acquin cy’ahakorera Umujyi wa Beni nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Nk’uko byatangajwe na Capt. Antony Mualushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1 Grand-Nord, ngo aba basirikare bakurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha byinshi byakorewe muri Beni.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru yagize ati: “Kuri uyu munsi wa mbere, iburanisha ryibanze ku myirondoro y’abaregwa. Bakurikiranyweho cyane cyane gufata ku ngufu abana bato, ubwicanyi no gushaka kwica, ubujura, kugurisha amasasu no kutubahiriza amabwiriza”. itangazo rigenewe abanyamakuru.
Uyu musirikare mukuru avuga ko izi manza zateguwe ku bufatanye n’ishami rishinzwe gushyigikira ubutabera rya MONUSCO kandi zikazakomeza kugeza ku ya 8 Ukuboza.
Urukiko rwa gisirikare rwa Kivu y’Amajyaryuguru ruburanisha uru rubanza ruyobowe na Col. Kabeya Biahamu waturutse I Goma, mu Murwa mukuru w’intara.


