Benshi bibeshya ku gihe imibonano mpuzabitsina ikozwe neza igomba kumara

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe cya nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo.

Mu mwaka wa 2005, nibwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yaho nibwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko nyuma y’ubushakashatsi yakoze, yasanze hagati y’iminota 3 n’iminota 7 aribwo umugabo n’umugore baba banyuzwe. Yongeraho ko hagati y’iminota 7 na 13 ari igihe cyiza abakora imibonano mpuzabitsina baba bashize ipfa .

Abagabo barangiza vuba bakunda kwibaza igihe cya nyacyo baba bagomba kumara batararangiza. Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2007 na 2012 bwemeje ko umugabo arangiza vuba iyo atabasha kurenza iminota nibura 2. Gusa hari n’abarangiza mu gihe bakinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Twakwanzura ko kugira ngo imibonano mpuzabitsina iryohere abayikora , igomba kumara hagati y’iminota 17 na 43 habariwemo igihe cyo gutegurana kw’abashakanye nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje. Igihe cyiza cyo gutegurana kigomba kumara hagati y’iminota 10 na 30.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *