Bernard Makuza yavuze ku isezera rya Gerard Pique

Sangiza iyi nkuru

Uwabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Makuza Bernard, yashimiye umukinnyi wa FC Barcelona, Gerard Pique, uherutse gusezera kuri ruhago.

Makuza wanabaye mu butegetsi ku myanya itandukanye yavuze ko Pique “Yamenye igihe cyo gusezera” amushimira ubwitange bwaranze akazi ke.

Kuri paji ye ya Twitter, ati ” Warakoze Pique!Wakoze ibyo ushoboye … Mu bintu byose ugomba kumenya igihe cyo gusezera. Warakoze ku bwa serivisi nziza n’ubwitange.”

Kuwa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022, myugariro Gerard Pique ukomoka muri Espagne wakiniraga ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko asezeye kuri ruhago ku myaka 35 y’amavuko.

Gerard Pique wakiniye FC Barcelona kuva mu 2008, yavuze ko ashyize mu bikorwa ibyo yavuze ko nta yindi azakinira nyuma yayo.

Yagize ati “Narabivuze buri gihe ko nta yindi kipe iyo ari yo yose inyuma ya Barca, kandi ko ari ko bizagenda.”

Gerard Pique watwaranye na FC Barcelona Champions League eshatu (3) na shampiyona za Espagnye umunani (8), ayikiniye imikino 615 kugeza ubu, yashimiye iyi kipe n’abafana bayo avuga ko ntacyo batamuhaye.

Uretse FC Barcelona Gerard Pique yakiniye imikino 615 kugeza ubu, agatsindamo ibitego 52, yanakiniye ikipe y’Igihugu ya Espagne ahamagarwamo inshuro 102, ayifasha no gutwara Igikombe cy’Isi cya 2010.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *