Beyonce ari gutegura imyigaragambyo nyuma yo kurahira kwa Perezida Trump

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abahanzikazi b’abagore biganjemo abafite inkomoko ku yindi migabane muri Amerika riyobowe na Beyonce ryatangaje ko nyuma y’umunsi umwe Perezida Trump arahiriye kuyoborra Amerika hazaba igikorwa gisa n’imyigaragambyo mu bice bitandukanye muri Amerika, iyi myigaragambyo ikaba izanakorwa ku yindi migabane iriho abakunzi b’aba bahanzikazi batandukanye.
Beyonce yatangaje ko ibi bizakorwa hagamijwe kwamagana ibikorwa bibi byaranze Perezida Trump ndetse n’ibindi byagiye bimuvugwaho bijyanye no kudashyigikira abagore, gufata ku ngufu n’ibindi bitandukanye birimo no kwanga abirabura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bahanzikazi barimo Katy Perry, Cher, Zendaya, Madonna n’abandi bavuga ko bazakora ingendo zizatangirira mu mujyi wa Washington DC zigakorerwa n’ahandi hose ku isi mu mijyi itandukanye aho hazaba hanagamijwe kumvikanisha ijwi ry’umugore nk’uko biri mu nsanganyamatsiko yabo.
Perezida Trump uzarahirira kuyobora Amerika ku munsi w’ejo tariki ya 20 Mutarama 2017, yagiye avugwaho byinshi mu buzima bwe birimo kutavuga rumwe n’abirabura baba kuri uriya mugabane, kudashyigikira abagore, gufata kungufu n’ibindi bitandukanye. Aba bagore bavuga ko hazakorwa urugendo rwamagana Perezida Trump rwiswe “Anti Trump”
anti-trump/bwiza
Abandi batari abirabura bo muri Amerika bazitabira iki gikorwa barimo abashaka kuzagaragaza uburenganzira bwabo bitewe n’imyemerere yabo nka Linda Sarsour nawe uzabyitabira ariko agamje kwerekana ko uburenganzira bw’umugore w’umusilamukazi nta ruvugiro afite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagore batari bacye bashyigikiye iki gikorwa ni bamwe mu bari bashyigikiye H. Clinton wo mu ishyaka ry’Abademokarate waje gutsindwa na Trump mu bihe bitari byoroshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *