Bidasubirwaho umuhanzi Nicky Minaj yatandukanye n’uwari umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 6 Mutarama 2017, nibwo umuhanzi w’ikirangirire ku mugabane w’Amerika Nicky Minaj yatangaje ko nta mukunzi agira nyuma yo gushwana n’uwo bakundanaga guhera mu mpera z’umwaka washize wa 2016.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko mu mpera z’umwaka wa 2016, uyu muhanzikazi yatangaje ko uyu mwaka wa 2017 ugomba gutangira ari wenyine.
Aya makimbirane hagati ya Nicky Minaj n’uwari umukunzi we Meek Mill amaze igihe kuko bari basanzwe bashwana umunsi ku wundi bapfa kutemeranywa ku byemezo bimwe na bimwe, birimo n’ikibazo ku kijyanye n’imyambarire y’uyu mugore.
Nicky and Meek
Ku rubuga rwe rwa twitter , umuhanzi Nicky Minaj yatangaje ko atakiri umukunzi wa Meek Mill.
Ayo magambo yanditseho agira ati” ndenda kubamenyesha mwese ko ntakiri umukunzi nawe mukomeze kugira umwaka mwiza…”

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muhanzi kazi yakomeje avuga ko agiye guhugira mu bikorwa bye bya buri munsi ari wenyine kandi ko ashimishijwe no kubaho nk’umuseribateri.
Ku rubuga rwa Instagram, uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko, yasibye ibyo uyu muhanzi kazi yari yamwanditseho nawe yandikaho ibye byasaga no guterana amagambo mbere y’uko minaj afata iki cyemezo.

Umuhanzi Nicky Minaj wiyemeje gutangira umwaka wa 2017 ari wenyine
Umuhanzi Nicky Minaj wiyemeje gutangira umwaka wa 2017 ari wenyine

Meek Mill mu gusubiza ibyo uwari umukunzi we yari yamwandikiye, yabinyujije mu ifoto y’urukweto rwu’umweru rusa n’urw’abanyamideri, iyo foto iherekejwe n’amagambo abuza Nick Minaji kujya agenda yambaye inkweto ziteye gutyo ariko we akaba yari afite icyo ashaka kumubwira.
Mbere y’uko uyu muhanzi kazi akundana na Meek bari bamaranye igihe kitari kinini, yabanje gukundana na Safaree Samuels bari bamaranye imyaka isaga 12.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nicky Minaj yakundanye n’uyu musore ubwo yari akiva muri gereza, aho yateganyaga ko agiye kumufasha kugaruka mu muziki no kumenyera hanze y’uburoko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *