Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Ukraine igomba kubanza kurangiza intambara ihanganyemo n’u Burusiya mbere yo kwemererwa kwinjira muri NATO.
Biden yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Fareed Zakaria wa CNN.
Ukraine imaze igihe isaba kwinjira mu muryango wa gisirikare w’ibihugu byo mu majyaruguru y’inyanja ya Atlantique (NATO).
Biden yavuze ko ibyo kuba Ukraine yakwinjira muri uriya muryango muri iki gihe byaba bije imburagihe, bijyanye no kuba hari byinshi ikeneye kubanza yakora birimo kurangiza intambara yayo n’u Burusiya.
Yagize ati: “Sintekereza ko hari uguhuza muri NATO ku bijyanye no kuba Ukraine yakwemererwa cyangwa se itakwemererwa kwinjira mu muryango ubu, iki gihe, mu gihe intambara ikirimbanyije.”
“Uramutse ubikoze, urabizi, kandi imvugo yanjye ni yo ngiro, twiteguye gusigasira buri ntera yose y’ubutaka bwa NATO. Ni ibintu twese twemeranyaho, icyo byasaba cyose. Niba hari intambara, ubwo twese tuyirimo. Turi mu ntambara n’u Burusiya niba ari uko bigenze.”
Biden cyakora yavuze ko Amerika n’incuti zayo bahuriye muri NATO bazakomeza guha Ukraine ubufasha, by’umwihariko ubw’intwaro.
Yunzemo ko hakwiriye gushyirwaho uburyo buhuriweho buzatuma Ukraine ibasha kwemererwa kwinjira muri NATO.


