U Burusiya bwakumiriye burundu ku butaka bwabwo abanyapolitiki b’Abanyamerika, ibyamamare n’abayobozi barenga 900, barimo Perezida Joe Biden, Visi Perezida Kamala Harris, Umuyobozi mukuru wa Meta, Mark Zuckerberg n’umukinnyi wa filime, Morgan Freeman, ariko buha ikaze Donald Trump.
Ku wa Gatandatu, nibwo Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ikumira ry’aba bantu mu rwego rwo gusubiza ibihano byafatiwe iki gihugu kubera gutera Ukraine, ndetse no kwamagana ku mugaragaro Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Muri rusange, abantu 963 ntibemerewe kugera mu Burusiya.
Minisiteri yagize iti: “Turashimangira ko ibikorwa by’urwango byakozwe na Washington, bigarukira Amerika ubwayo, bizakomeza kwamaganwa …”. “Ibihano byo gusubiza by’u Burusiya bigamije kotsa igitutu ubutegetsi bw’Abanyamerika, bugerageza gushyiraho imiterere y’Isi ishingiye ku mategeko y’ubukoloni bushya ku Isi isigaye’, kugira ngo ihindure imyitwarire, yemera ukuri kw’imiterere mishya ya politiki.”
Usibye Biden na Harris, andi mazina azwi cyane kuri uru rutonde rw’abafatiwe ibihano harimo Umunyamabanga wa Leta Antony Blinken, umunyamabanga ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Pete Buttigieg, umunyamabanga ushinzwe ingabo, Lloyd Austin na Hillary Clinton.
Icyakora, uwakuwe kuri uru rutonde ni uwahoze ari Perezida, Donald Trump, mu bihe byashize washimye Putin ndetse akaba aherutse gusaba perezida w’u Burusiya kurekura umwanda uwo ari wo wose afite kuri Biden n’umuhungu we Hunter, ku byerekeye abaherwe bo mu Burusiya bahaye amafaranga sosiyete yashinzwe ku bufatanije na Hunter mu myaka isaga icumi ishize. Abandi bahoze ari ba perezida bakiriho nka Barack Obama na George W. Bush ntabwo bari ku rutonde.
N’ubwo Trump yakuwe kuri urwo rutonde, abashyigikiye uwahoze ari perezida na bo bari mu bakumiriwe ku butak bw’u Burusiya. Mu bantu 963 bakumiriwe, abarenga 230 ni abagize Kongere ya Amerika, baba abarepublikani n’abademokarate.


