Umuwe mu baturage witwa Josephine Mukankuranga avuga ko aho bigeze asanga urupfu ari rwo yifuza kubera ikibazo we yita akarengane yakorewe ubwo inzu ye yasenywaga n’Umujyi wa Kigali muri gahunda yo kwimura abaturage Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Mukankuranga yatangaje ibi nyuma y’aho umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asabye impande zombi ko habaho ubuhuza kuri iki kibazo. Impande zombi zabyemeranyijeho gusa hari abanyuzwe manuma kimwe n’abafite icyizere ko hari icyo bizatanga. Mukankuranga ni umwe mu babona ibi ntacyo bizatanga kuko ngo ” N’ubuhuza bwa mbere bwaranzwe n’igitugu.” Kuva ngo iki kibazo cyatangira, we n’abe babayeho basembera. Aganira na VOA ati ” Icyo cy’ubuhuza bashyizeho rero n’ubundi kiriya kibazo cyatangiye batubwira ko bazaduhuza bakajya baturerega, ibintu byose bakabikoresha igitugu. Nibaduhe ayo batwemereye tujye gushakira ubuzima ahandi. Mu by’ukuri twararenganye, igihe gishize ni kinini, aho umuntu yifuza byibuza yiba urupfu ruje rukankuraho, bindutiraho kubaho.” Akomeza agira ati ” Baratubwira ngo baradufunga, aho kugira ngo uze unyimure njye gusembera ahubwo bagure gereza. Baze badufungane n’imiryango n’abana bacu, ubu se tuzasembera kugeza ku munsi wa kangahe?” Ku kuba yaba yizeye ko ubu buhuza hari icyo buzamukemurira, ati ” Nta cyizere dufite. Iyo baza kuvuga ngo baraduhuza, ikibazo kiba cyarakemutse.” Ku rundi ruhande, undi na we uri muri uru rubanza, Emmanuel Sahinkuye avuga ko hari icyo ubuhuza buzageraho. Ati ” Erega burya abaturage turi abana beza. Byose ni mubiganiro. Umujyi wa Kigali uvuze uti turahabausibije cyangwa tubahaye ayo twababariye nta kibazo twajya gushaka ahandi mu gihugu ubutaka buracyahari.” Uru rubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu Murenge wa Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ntirwabaye kuwa 6 Gicurasi 2021 nk’uko byari byitezwe.Umucamanza yasabye impande zombi gushaka umuhuza muri uru rubanza. Ikibazo cy’ubutaka bwo muri kariya gace cyatangiye kumvikana mu 2017 ubwo hategurwaga kwimura imiryango isaga 1,000, ikajyanwa mu mazu yubakiwe na Leta mu Busanza. Ni ingingo yakuruye impaka zikomeye ndetse ijorwa n’abatari bake. VOA yari mu rukiko ivuga ko impande zombi zabyemeye bityo umuhuza, Didace Nshimiyimana yemeza ko ibiganiro hagati y’impande zombi bizatangira kuwa 14 Gicurasi 2021. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Bigeze aho umuntu yifuza ngo iyo rupfu ruza rukankuraho- Umwe mu baturage ba Kangondo barega Umujyi wa Kigali
Erega nb uriya Imana ikunda abantu yatemye kandi ntikunda abarenganya abandi bitwaje imbaraga bafite.Nimwihangane nta kitagira iherezo

Nibemere ibyo umugi ubategeka naho ubundi ntawe uburana na boss we!aho gukomeza kwiruka mu nkiko batakoze na duke bari bihiriye! It’s my opinion.

cyera kabaye noneho wasanga isi aho bucye igiye kubona ubutabera?ibyisi njye mbona ntanyirayo igira uwashaka yaca bugufi akareka kuba ntampuhwe.urugero uwitwa president kadafi libya,mumbutu seseko n’umutungo we,iddy amini dada uganda,mawoze dongo china,musorine itali,habyarimana n’umutungo we,H.Kayibanda,H.mbonyumutwa.H.ntaryamira,H.bashil sudani.icyo nzicyo nuko kubaho ku isi hakabaye ubufatanye twese tugasigasirana muri urwo gendo dore ko ntanuntu ukimara imyaka ijana.Ese ubundi ninde wababwiye ko isi ifite umuyobozi?ninde wakubwiye ko wasenyera mujyenzi wawe,wowe ukazagira amahoro?yego umusonga wundi ntukubuza gusinzira,ariko jye mbona kugirango,africa izatere imbera,muntu yareka kuba nyamwijyendaho.hakwiye kwimakaza umuco wo kureka gukomeza gucamo abantu ibicemunyungu zabamwe.nta kiguzi wagura ubuzima bw’umuntu kd ntawaremye umuntu tuzi yemwe abakomeye nimurecye gukomeza gukinira kubiremwa byayo yiremeye.