Bimwe mu bikubiye mu masezerano hagati ya Leta n’abazubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

Sangiza iyi nkuru

Umushinga wa guverinoma y’u Rwanda wo kubaka ikibuga cy’indege mu karere ka Bugesera uzatangira mu kwezi kwa Kamena 2017, biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2018 iki kibuga kiri ku rwego mpuzamahanga kizaba cyuzuye mu mizo ya mbere.
Amasezerano hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cya Mota Engil Engenharia e Construcao Africa SA gisanzwe gikora iby’ubwubatsi yashyizweho umukono ku wa 09 Ukuboza 2016 , iki kigo kizatangira imirimo yacyo i Bugesera mu kwezi kwa Kamena 2017, ni ikigo cy’abanyaportugali.
Biteganyijwe ko hazubakwa ikibuga cy’indege gifite ibyangombwa byose by’ibibuga by’indege mpuzamahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi agaragaza ko bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2018 iki kibuga cy’indege kigomba kuzaba cy’uzuye, aya asezerano anavuga kandi ko iki kigo cy’ubwubatsi kizakomeza gukorana na leta y’u Rwanda mu bikorwa birebana n’ikibuga cy’indege cya Bugesera mu gihe cy’imyaka 25 izakurikira ndetse iyi myaka ikaba ishobora kuzongerwaho indi 15.
Impande zombi kandi zemeranyije ko leta y’u Rwanda itazabazwa amafaranga y’umurengera ku masezerano yo kwifashishwa n’iki kigo mu gihe ibikorwa by’ubwubatsi bizaba bigikomeza.
Manuel Mota umuyobozi wa Mota Engil Engenharia e Construcao Africa SA yavuze ko mu kubaka iki kibuga bateganya ko mu mizo ya mbere biteguye kuzakoresha amafaranga angana n’amadorali y’Amerika miliyoni 418 kugirango ikibuga cy’indege kizabe cyuzuye, ngo ikibuga bazuba kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni n’ibihumbi Magana arindwi (1700000) buri mwaka
Nyuma y’imirimo y’ibanze izarangirana na 2018, Mota avuga ko hazahita hatangira ibikorwa byo kwagura icyo kibuga kizaba kimaze kuzura nabyo ngo bikazatwara amadorali miliyoni, ibi byo ngo nibirangira iki kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni enye n’igice (4500000)
Bivuze ko ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Bugesera cyose kizuzura gitwaye amafaranga angina n’amadorali y’Amerika miliyoni 818 ni ukuvuga amafarangay’u Rwanda akabakaba muri miliyari 700, (682.138.380.000Frw)
Bivuze ko mu gihe cy’amezi 28 gusa ikibuga cy’indege cya Bugesera kizaba cyuzuye (imizo ya mbere)
Mota ati “Tuzatangira mu buryo bweruye mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha kuko ubu turacyarundanya amafaranga azakoresha, ariko mbere yaho tuzaba dutangiye imyiteguro isanzwe ku bufatanye na guverinoma”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni nyuma yo gusinya amasezerano n’abazubaka iki kibuga yavuze ko abafitiye icyizere bitewe n’uko bagaragaje ubushobozi bwabo mu bikorwa byo kwagura ikibuga cy’indege cya Kigali, i Kanombe.
Musoni avuga ko hari isomo bigiye ku gutinda kuzura kw’inyubako ya Kigali Convention Center ku buryo bitazongera kubaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *