Bimwe mu bimenyetso 10 byakugaragariza ko umugabo wawe aguca inyuma

Sangiza iyi nkuru

Igihe habayeho ukutizerana mu miryango usanga amahoro yarabuze ndetse bikanatuma imvururu zikururuka kugeza aho abakundanye bashobora gufata icyemezo cyo gutandukana. Nyamara hari igihe umwe mu bubatse umuryango agerageza kwihangana ariko gushidikanya bikamubuza amahoro ku buryo na byo bitera izindi ngaruka
Nk’uko bitangazwa n’urubuga fr.meetic.yahoo.net, ntukigere ukeka umukunzi wawe udafite aho ushingiye kuko niba utekereza ko akubeshya ni ngombwa kumenya gushaka ibimenyetso bitandukanye byatuma ukomeza kumukeka n’ubwo byo ubwabyo bitavuga ukuri ariko kimwe cya kabiri aba ari ukuri ko umugabo aguca inyuma cyangwa se ko hari akantu katagenda neza mu rukundo rwanyu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uru rubuga rero rwaje gushyira ahagaragara bimwe mu bimenyetso bigera ku 10 byagaragaza umugabo uca umugore we inyuma:
Kwiherera avugira kuri Telephone
Mu bisanzwe, mugenzi wawe iyo yitaba Telephone aba agomba kuba iruhande rwawe kandi nta rwikekwe afite kuko wenda aba apanga n’abandi ibyubaka cyangwa se izindi gahunda zisanzwe. Ariko niba umaze kubona ko buri gihe akwihunza kugira ngo yitabe buri gihe bamuhamagaye uba ugomba gutangira kwitonda kuko ngo burya haba hari icyihishe inyuma.
Ava ku kazi atinze
Umugabo wawe yahinduye igihe yari asanzwe atahiraho none biranze bibaye nk’umuco. Birashboka ko wenda yaba arimo gukora akazi kabimusaba, cyangwa se afite akazi kenshi, gusa ntiyabura kubikubwira nk’umukunzi. Nyamara hagati aho na bwo ni ukwitonda ukabanza kumenya niba icyo gihe aba atagiye gusangira n’undi muntu, cyangwa se yasigaye ku kazi ari kumwe n’inshoreke. Ntugafate imyanzuro yihuse ahubwo mwereke ko nawe ubabajwe n’uko asigaye akora cyane mu buryo bwo kumenya niba koko ugusaba imbabazi kwe guhamye.
Yanga kuvuga menshi
Iyo umugabo arimo kubeshya yirinda gusobanura byinshi. Hari igihe akubwira iyo yahoze ariko akanga kukubwira abo bari kumwe, abo haganiraga muri iryo joro, cyangwa se gusobanura impamvu yatinze gutaha, icyo gihe haba hari agakino arimo kugukinisha wowe utapfa gusobanukirwa ahubwo uba ugomba gukora ubushakashatsi witonze.
Ntabwo aba agikora imishinga
Kuba arimo kwanga gushakisha n’ingufu icyatunga urugo rwe na byo bigomba kwitonderwa kuko niba umugabo wawe atacyiyitaho no gupanga nk’ibisanzwe aba arimo nko gupanga kujya mu kiruhuko, ashaka kwimuka se cyangwa indi mishinga ikakaye, na none se ari gupanga kujya mu kirori. Ibi uba ugomba kubimubaza ukamenya impamvu irimo kumutera kutita ku rugo nk’ubusanzwe iyo ari wa mugabo ufite ibyo arimo bifitiye urugo inyungu arabikubwira.
Ntabwo aba akigaragaza amarangamutima ye
Umubano mu bashakanye usobanura ubucuti no gusangira akabisi n’agahiye. Mu gihe rero ubona umugabo wawe atagikozwa ibijyanye n’amarangamutima abagomba mu rugo haba hari ikibyihishe inyuma.
Ibisubizo bye ntibigira aho bishingira
Niba atangiye kujya agusaba imbabazi z’uko yakerewe ariko ubona bitamufasheho cyangwa se wamusaba amafaranga akakubwira ko ntayo afite kandi uzi neza ko yabonye agashahara k’ukwezi ibyo biba bishobora gusobanura byinshi… tangira ubishyire mu nyurabwenge kandi niwumva hari ibikubujije amahoro izirikeho igisasu ubimubwire.
Ntaba agishaka gusangira nawe ibyishimo
Kumvikana, gukorera no kumvumburira ibintu hamwe ni kimwe mu Bizana umunezero mu muryango. Ntibyaba bisanzwe rero nk’igihe muba mwaramenyereye gukorera hamwe maze noneho wajya kumubona ugasanga wenda ari nko gukora ibintu wowe utari usanzwe uzi. Niba bigenze bityo icyakorwa ni ukumuganiriza akakubwira aho ibyo bishya yakoze yaba yabikuye cyangwa uburyo yaba yabitekereje mu buryo bwo kumenya niba nta wundi babipangiye hamwe.
Agerageza kwiryoshya ku giti cye
Ntawe utashimishwa n’uko umugabo we arimo kwiyitaho, ariko wakwibaza uti ubwo bwiza bumuganisha he? Mu mubano urambye nta wakagombye kwiyitaho cyane ngo yibagirwe undi n’ubwo bose bitagaragara kimwe. Ariko niba umugabo wawe atangiye kujya yigurira imyenda wowe utabizi cyangwa se akajya akunda sport bidasanzwe hamwe n’amavuta amukesha hari igihe aba ashaka gukurura undi muntu utari wowe. Ni ukwitonda.
Aguhereza impano ziziba icyuho cy’ibyo umukekaho
Itondere impano ziba zisa n’aho zigutunguye cyangwa se zitagira impamvu mu gihe ukeka umugabo wawe amababa. Wenda hari nk’igihe ashobora kubona akantu kagushimishije agahita agutekereza ariko hari n’igihe aba abikoze mu kwiyerurutsa.
Amarana igihe gito gishoboka n’inshuti cyangwa umuryango wawe
Niba umukunzi wawe yari yapanze gusohokana inshuti cyangwa umuryango wawe maze agatangira gusaba imbabazi umunsi wageze ko adahari itonde. Kandi igihe umugabo wawe adashishikazwa no kuba yashyikirana n’inkoramutima zawe haba hari icyo yishinja aba yanga ko cyakomeza kwiyongera mu gihe bari kumwe.
Kuba hari ibimenyetso twakusanyirijwe ku myitwarire y’abagabo ntibivuze ko abagore bo badacana inyuma hubwo na byo biracyakusanywa tuzaba tubibamenyesha uko bizagenda byegerana.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Gentille Kamikazi — Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *