Uko iminsi igenda isimburanwa ni nako umuziki wo mu Rwanda ugenda wiyongera ndetse n’abahanzi bakiyongera ariko ugasanga ibitaramo bititabirwa ariko ugasanga biterwa n’ibintu bitandukanye ndetse igihe bikomeje kwiyongera nta kizereko umuziki uzazamuka.

Abasesenguzi mu muziki nyarwanda ndetse n’abakunzi bawo,bavuga ko impamvu nyamukuru ibitaramo bititabirwa ugereranyije n’imyaka ishize, ahanini ngo usanga ari ukutabyamamaza cyane ngo Abanyarwanda babimenye.
Ikindi kiraje ishinga abategura ibitaramo ku bituma iby’abahanzi nyarwanda bititabirwa, ngo usanga abafana bitabira iby’abanyamahanga kurusha uko bitabira iby’abagenzi babo,bisobanura ko bumva ko abanyamahanga ari bo bashoboye.
Ku rundi ruhande abakunzi b’umuziki Nyarwanda bashyira mu majwi irushanwa rya PGGSS aho ngo usanga abahanzi baririmbira ubuntu mu bitaramo bakora bazenguruka uturere dutandukanye bityo abakunzi babo bahanzi bakabarebera ubuntu bigatuma babahararukwa.
Umwe mubakunzi b’umuziki utifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati”Njyewe uko mbibona ikibazo cyaba ari Guma Guma bitewe n’uko abahanzi bazenguruka igihugu cyose kandi umuturage yinjirira ubuntu”
Yakomeje agira ati” ntiwazenguruka igihugu cyose umuturage akurebera ubuntu ngo ugire icyo winjiza, ntabwo bishoboka rwose, ntabwo waba waratsindiye amamiliyoni umuturage areba ngo n’utegura igitaramo wishyuza amafaranga ngo umuturage azakitabire”
Igitaramo cya Jay Polly na Ama G The Black kiri mu byagarutsweho mu itangazamakuru aho giherutse kwitabirwa n’abafana mbarwa ibintu byashingiweho havugwa ko ntagihindutse bamwe mu bahanzi bajya biririmbira bakaniyumva.
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


