Bimwe mu byo abakorera Imana bititaho kandi bikoza isoni ivugabutumwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe nk’iki abavugabutumwa bamaze kuba benshi ni nako bagenda badukana imico mwinshi, muri ubwo buryo hari mwe mu mico ishobora gutuma umukozi w’Imana ashobora kubwiriza nyamara abo abwiriza ntibagire icyo bakuramo habe no gutekereza kubyo babwirijwe.
Umushakashatsi w’umupasiteri witwa Pastor Shane Idleman ukomoka muri Amerika yagaragaje zimwe mu mpamvu nyamukuru zishobora gutuma umuvugabutumwa niyo yaba yakoresheje ibyanditswe byera byinshi bishoboka.
Pastor Shane Idleman yagize ati “Ubu Abapasiteri n’ Abakirisitu babaye bamwe nta kintu wabona kibatandukanya, ntabwo biteguye kuvugira Imana ngo batebutse kugaruka kwa Yesu bakize imitima y’abantu n’igihugu muri rusange, mu kuri ntabwo itorero rikeneye umuntu uzi ibijyanye n’ubucuruzi buhambaye ngo yemeze abantu, ntirikeneye abize amashuri akomeye ahubwo rikeneye abuzuye mwuka w’Imana biteguye kuyivugira”
Dore bimwe mu byo Idleman asanga abakozi b’Imana bakwiye kwirinda
[ad id=”44145″]

  • Guca ku ruhande ijambo ry’imana, cyangwa kutavuga icyaha mu izina ryacyo

Uyu ni umwe mu mico imaze kuba akamenyero mu bakozi b’Imana, gutinya kubwira abantu ibibi bakora kubera gutinya ko bashobora kubacikaho bimaze kuba byinshi mu bavugako baharanira kujya mu ijuru
Bibiliya iravuga iti Ezekiyeli 33:35 umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa .”
Yakobo 5: 20 “ mumenye yuko uyobora umunyabyaha akamukura mu nzira ye yayobeyemo, azakiza ubugingo urupfu, kandi azatwikÄ«ra ibyaha byinshi .”
Aya masomo kimwe n’andi menshi ari muri Bibiliya agaragaza ko kubwira abanyabyaha ibibi byabo atari ikosa ku bavugabutumwa kuko bibafasha guhinduka, nyamara bijyanye n’inyungu z’iby’isi bamwe mu bapasiteri n’abavugabutumwa bahitamo guceceka ntibavuga amakosa akorerwa mu maso yabo kugirango abakirisitu batabacikaho.

  • Kuguma ku nyigisho z’ibyiringiro gusa

Kuba kuri ubu abatuye isi bari mu kaga n’ibigeragezo byinshi ni ibintu bizwi na buri wese, ni koko kuri ubu hariho intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, ubukene ndetse n’ibindi bibazo byinshi ariko icyo dukwiye kwitaho uyu munsi ni uko ibi byose biriho kuko Imana yemeye ko bibaho, hari ubwo abantu baba bakwiye kumenyeshwa ko bigomba kuzabaho kugeza Yesu agarutse,
[ad id=”44145″]
Bitandukanye n’ibi ubu abavugabutumwa bashishikajwe no kubwiriza ibyiza gusa bati “Imana irambwiye ngo uzakira iyo ndwara, irambwiye ngo ejo uzabona inzu nziza, uzabona ibyo kurya iyo nzara ishire, uzabona urubyaro …”
Icyo kuvuga si uguhamya ko iyi nyigisho ari mbi ariko hari n’icyo bibiliya ivuga Yeremiya 8:11 “ Uruguma rw’abantu banjye barwomoye baruca hejuru baravuga bati ‘Ni a mahoro , ni a mahoro , ariko rero nta mahoro ariho, 12 Mbese hari isoni bagize bamaze gukora ibizira? Oya, ntabwo bakozwe n’isoni, haba no guhonga mu maso. Ni cyo gituma bazagwa mu bagwa, igihe nzabahagurukira nzabagira imirara. Ni ko Uwiteka avuga.”

  • Gushaka gusobanuza ubuhanga buhanitse ijambo ry’Imana

Iki nacyo ni kimwe mu bibi bikorwa n’abakozi b’Imana, ahari muri bwibaze ko dushaka ko abaswa ari bo bakora uyu murimo ariko sibyo dushaka, twanezezwa no kubona abahanga bakomeye ari bo bari muri uyu murimo ariko ntibashake ko hagaragara ubuhanga bwabo kurenza ubuhanga bw’Umuremyi.
[ad id=”44145″]
Ijambo ry’Imana rirasobanutse ku bashaka kuryumva, ariko iyo dushyizemo ubuhanga bwacu bitubera kwiyemera no kwivuga aho kuvuga Imana.
Bibiliya iti “1Abakolinto 1:27 Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye Yesaya 35:8 “Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.”

  • Kwihuza n’isi cyane

Idleman avuga ko igihe abakozi b’Imana batakaza bari mu by’isi bitagira umumaro nacyo gishobora kubabera inzitizi ku butumwa batwaye, nonese niba amasaha menshi ashira muri kureba mu binyamakuru, television, Facebook, Whatapp, Instagram, radio n’ibindi mwibaza ko muzasenga Imana ryari, ahari turi kwibutsa ihame ryo gushyira ibintu mu mwanya wabyo.
[ad id=”44145″]
Gusa birushaho kuba bibi iyo umuvugabutumwa atwawe n’iterambere n’ikoranabuhanga, niba umuvugabutumwa ari gukoresha imbuga nkoranyambaga ntakimbuza kuvuga ko yegereye guhura n’urugomo n’ibirangaza byinshi.
1Abakolinto 15:34 Ni muhuguk ire gukiranuka nk’uko bibakwiriye, ntimukongere gukora ibyaha kuko bamwe batamenye Imana. Ibyo mbivugiye kubakoza isoni).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *