Bimwe mu byo u Rwanda, u Burundi n’isi yose bazibuka kuri Barack Obama

Sangiza iyi nkuru

Barack Hussein Obama yatorewe kuyobora Amerika kuva mu mwaka wa 2008, ubu asigaje iminsi itageze ku icumi ngo ave ku butegetsi kuko azavaho ku wa 20 Mutarama 2017, nyuma y’uko arangije manda ebyiri zemerewe umukuru w’Amerika mu itegeko nshinga ry’iki gihugu.
Mu gihe cy’imwaka 10 Obama amaze ku butegetsi yakoze ibintu bitandukanye byagiye bigarukwaho mu itangazamakuru ryo ku isi gusa hari n’ibyagiye bifatwa nko gutsindwa k’uyu mugabo ku buryo bimwe muri ibyo bikorwa bizafatwa nk’intege nke yaba yaragize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  1. Obama asize yihanangirije perezida Kagame kutiyamamariza manda ya gatatu

Aha Kagame n'umukobwa we bari basuye umuryango wa Obama
Aha Kagame n’umukobwa we bari basuye umuryango wa Obama

Ubwo yaro mu ruzinduko ku mugabane w’Afurika muri 2015, mu ijambo yavugiye mu gihugu cya Ethiopia yagize ati “Ubu ndi muri manda ya kabiri njyenerwa n’itegeko nshinga ariko ndi perezida kandi ndabizi ko nshobora kwiyamamaza nkongera nkatsinda ariko sinshobora, ibyo ni ibintu nkora kugirango Amerika ikomeze itere imbere kandi ni ukubaha amategeko, kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko niyo yaba ari perezida, Navaho nzakomeza kugira barinzi bandindira umutekano, nzaba kandi mbonye akanya ko kuganira n’umuryango wanjye, nzashobora no gusura Afurika cyane birenze, niyo mpamvu ntazi impamvu abantu bakunda kugumamku butegetsi.”
Ibi kimwe n’ibyakomeje kujya bitangazwa n’ambasaderi w’Amerika muri Loni byari bigendereye kubuza perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza yabiteye utwatsi kuri ubu byitezwe ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

 

  1. ku wa 08 Kamena 2014 byari ibyishimo hagati ya Perezida Nkurunziza w’Uburundi na Hussein Obama w’amerika gusa ntibyakuyeho ko Obama nyuma yaje gusaba Nkurunziza guhagarika kwica Abaturage

burundi@bwiza.com
Perezida Nkurunziza yabaye yasuye Obama nyuma yanga kumwumvira akomeza kwica baturage

Ku wa 13 Ugushyingo 2015 ubwo Nkurunziza, imbonerakure, igipolisi n’igisirikari by’Uburundi byari birimbanyije kwica abanyagihugu, Obama yagize ati “Ubwicanyi mu Burundi buri gufata indi ntera, twese tuzi aho bishobora kugeza igihugu, uyu munsi mushobora guhitamo indi nzira, uyu munsi ndakubwira nk’incuti yawe n’umuvandimwe ko uyu munsi ari umwanya w’ubutegetsi bw’Uburundi wo guhagarika intambara bakagarura amahoro, mushake uko mwakunga abanyagihugu”

  1. Yashyize iherezo ku ntambara ya Iraq “Obama yitaga “Intambara y’Uburagi” “Dumb war”

Umunyamerika mu munwa w'imbunda y'umunya Iraq
Umunyamerika mu munwa w’imbunda y’umunya Iraq

Intambara ya Iraq yahuzaga ingabo z’Amerika n’igihugu cya Iraq kuva kikiyoborwa n’umunyagitugu Sadam Hussein waje kwica n’Amerika ariko abamushyigikiye bakomeza kurwana n’Amerika, ku wa 11 Ukuboza 2011 nibwo ingabo z’Amerika zanyuma zashinguye ibirindiro muri Iraq
Obama ati “Iby’Amerika na Iraq bizahinduka umubano usanzwe wo hagati y’ibihugu, ubuhahirane busanzwe n’ubwubahane”
Gusoza iyi ntambara byateye Obama kwiyumvamo ubushobozi buhambaye kuko iyi ari nayo turufu yakoresheje mu kwiyamamariza manda ye ya kabiri mu mwaka wa 2012, ku wa 22 Kamena 2012 ubwo yiyamamarizaga mu mujyi wa Hampshire yagize ati “Twashyize iherezo ku ntambara ya Iraq, icyo si igikorwa cy’ingenzi?”
Mu mwaka wa 2009, Obama yahawe igihembo cya Nobel Peace Priz guhabwa abantu baharaniye amahoro buri mwaka.
Kugeza ubu muri Iraq habarirwa abasirikari b’Amerika 3,050 gusa basigaye mu buryo bwo gufasha Iraq mu rwego rwa gisirikari, muri abo 2,250 baracyari mu ngabo za Iraq naho abandi bagera 200 bo bakora nk’Abayobozi b’igisirikare mu gihe abandi barenga 450 bo bakora akazi ko gutoza abasirikare ba Iraq.
Iyi ntambara yanasorejwe rimwe n’iyo muri Afghanistan yo yasojwe mu kwa gatandatu 2011
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

  1. Obama yishe ikihebe Osama bin laden cyari cyarazengereje Amerika ku bitero

Obama n'abambari be bareba iyicwa rya Bin Laden
Obama n’abambari be bareba iyicwa rya Bin Laden

Ku wa 02 Gicurasi 2011 nibwo Obama yakurikiraniye kuri interineti igitero simusiga yari yateguye kigomba kwica Bin Laden, cyabereye Abbottabad, Pakistan aho Laden yari atuye.
Bin Laden wayoboraga umutwe w’intagondwa wa Al Qaeda yanashinze ubwe, uyu mutwe wagiye uhemukira Amerika mu bikorwa byawo by’iterabwoba byahitanaga abanyamerika batagira ingano.
Umusirikari w’Amerika witwa Robert O’Neill niwe wemeye ko akoresheje amasasu yo mu mbunda ye yarashe umutwe wa Bin Laden
imbunda
Imbunda yishe Laden

  1. Obama yishe intwari y’Afurika, Muammar Kaddafi

Kaddafi wayoboraga igihugu cya Libye guhera mu 1969 yaje kwicwa n’Amerika ku wa 20 Ukwakira 2011 nyuma yo kurwanywa n’inyeshyamba zari zishyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange birimo Amerika n’Ubufaransa.
Leta y’Amerika yayoborwaga na Obama yatanze ingabo n’indege za gisirikare byo guhiga Kaddafi nyuma yo kumushinja kwica abaturage b’abasivile b’igihugu cya Libye.
Obama kandi ni umwe mu bakuru b’ibihugu wagaragaje ko uwari perezida w’igihugu cya Misiri Hosni Mubarak akurwaho biza kurangi bikozwe ku wa 01 Gashyantare 2011.

kaddaffi@bwiza.com
Kaddafi, Intwari yishwe nk’imbwa

 
obama-na-castro@bwiza.com
asize yunze Amerika na Cuba ya Castro waje kwipfira

Barack Hussein Obama wabaye perezida wa 44 w’igihugugu cy’igihangange ku isi yavutse ku wa 04 Kanama 1961, ni umunyapolitiki wo mu ishyaka rw’Abademokarate, ni we muntu rukumbi wayoboye Amerika atarayivukiyemo ndetse ari n’umwirabura, yize muri Kaminuza ya Colombia ndetse no muri Harvarrd aho yze amategeko nyuma anaba umwe mu bayobozi b’iyi kaminuza ushinzwe ivugururwa ry’amategeko, mbere yo gutorerwa kuyobora Amerika yabaye umucamanza mu mategeko mbonezamubano ndetse anigisha isomo n’ubundi ry’amategeko muri kaminuza ya Chicago guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu 2002.
Azasimburwa na Donald Trump wo mu ishyaka ry’Abarepubulika rihora rihanganye n’irye ku wa 20 Mutarama 2017
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *