mbere_yo_kunamira_no_gushyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bishwe_muri_jenoside_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_kamembe_babanje_urugendo_rwo_kwibuka.jpg

Birababaje cyane kubona umuganga yamburwa ubuzima n’uwo yabuhaga_Dr Nshizirungu

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi, Dr Nshizirungu Placide avuga ko bibabaje cyane kubona hari abaganga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bishwe n’abo bahaga ubuzima nyamara bo bakabubambura batitaye kuri ako kamaro babagiriraga, bikaba byaratewe no kubura indagagaciro y’urukundo no guha agaciro ubuzima, akibutsa buri wese ko ashobora kugira ikibazo cy’ubuzima akagana muganga, ab’iki gihe bagatandukana n’imyumvire ya bamwe mu bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batesheje agaciro ubuzima kugeza nubwo babwambura ababubahaga.

Mu kwibuka abari abakozi b’ibitaro bya Gihundwe byarimo birangira kubakwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abaforomo n’abandi bakozi bakoraga mu bigo nderabuzima byari biriho icyo gihe bikorana n’ibi bitaro ubu, hanibukwa uwari umuyobozi w’icyari région sanitaire ya Cyangugu, Dr Nagapfizi Rulinda waguye mu nkengero z’ibi bitaro, Dr Nshizirungu Placide yavuze ko kubera ko ibi bitaro byari bicyubakwa bitaratangira gukorerwamo, abo bibuka ari ababikoragamo imirimo y’ubwubatsi, ariko abari abakozi b’ibigo nderabuzima bo bakaba barakoraga umwuga wo kwita ku barwayi.

Avuga ku kuba umuntu atinyuka kwica uwo yajyaga agana ngo amugarurire ubuzima agiye kubutakaza nk’uko byagaragaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Nshizirungu Placide yagize ati: ’’Jenoside ni amahano ndengakamere utabona uko usobanura, urwo ni rumwe mu ngero z’ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe. Umuntu niba yakuvuraga, yagufashirizaga umwana yarwaye, ari we wafashije umubyeyi wawe cyangwa umugore wawe kubyara, ukamwica umuziza gusa uko yavutse nawe utarahisemo uko uvuka. Ni ubugome burenze nka kumwe twumva hari abishe abana babo cyangwa abo bashakanye, n’ubundi bugome nk’ubwo.’’

Yakomeje ati: ’’Ni ubugome bugayitse cyane utabona amagambo ubusobanuramo, ariko tukanibuka ko hari n’abari abaganga bishe abo bari bashinzwe guha ubuzima, abarwaza cyangwa bagenzi babo bakoranaga nubwo nta rugero dufite mu bigo nderabuzima byacu byariho icyo gihe ariko hari henshi twagiye twumva byabaye. Twibuka ngo duhe agaciro Abatutsi bose bazize ubwoko bwabo, ayo mahano n’abari bataravuka icyo gihe bakora uyu mwuga wacu bazahore bayazirikana bayirinde, Jenoside ntizasubire ukundi mu gihugu cyacu.’’

Mu kiganiro cyatanzwe na Past. Muyoboke Jonathan, yavuze ko abavuga ko Jenoside itateguwe ari abo kwamaganwa kuko iyo idategurwa kare ngo hashyirweho umurongo w’urwango nk’uwashyizweho, uwagize ubukana mu gushyira mu bikorwa uwo murongo mubi ngo azamurwe mu ntera aho guhanwa, ngo n’abana bigishwe urwango kugeza aho umuntu yica n’uwo atazi,batagize icyo bapfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, itari kugera ku bukana yagezeho.

Ati: “Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bari abagome cyane kuko bakoze ku buryo Abahutu benshi bayisangamo, bashyiraho icyo gutera ubwoba umuhutu udakurikiza imigambi yabo cyangwa ugerageza guhisha umututsi bamubwira ko bamurimburana n’abo yahishe, bamwe bagira ubwoba no kugira uwo bahisha biba ibibazo, ariko hari bamwe barenze ubwo bwoba, bahara amagara yabo bahisha Abatutsi, ni abo gushimirwa cyane.’’

Yibukije ko abakoze Jenoside nta nyungu bakuyemo kuko na bo bitabaguye amahoro nk’uko babehywaga ko nibica Abatutsi bazazungura ibyabo bagatunga bagatunganirwa, asaba cyane cyane urubyiruko kwirinda uwarushora mu rwango n’ivangura uwo ari we wese, kuko ubigiyemo ari urwobo aba yicukurira yibwira ko ari abandi ahemukira, nyamara na we aba atiretse n’umuryango we.

Mu kwibuka izi nzirakarengane zazize uko zavutse, abakozi b’ibitaro bya Gihundwe n’ibigo nderabuzima 7 bibishamikiyeho, babanje kujya kunamira Abatutsi 1004 bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe, bashyira indabo ku mva zibitse imibiri yabo banatera inkunga ibikorwa bya buri munsi by’uru rwibutso, aho Gatera Narcisse wabahaye ubuhamya bw’inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo,cyane cyane muri Sitade ya Rusizi mbere y’uko bicwa, yavuze ko ibyabereye muri iyo Sitade n’inkengero zayo, bigizwemo uruhare n’uwari perefe Emmanuel Bagambiki n’abo bakoranaga birenze kubivuga.

Ati: “Muri Sitade batwicishije inzara n’inyota birenze ubwenge, bakaza bagatwaramo uwo bashatse bajya ku mwica barangajwe imbere n’uwari perefe w’icyari perefegitura ya Cyangugu Emmanuel Bagambiki, kubacika ngo uhungire muri Congo bikaba byari nk’ibidashoboka kubera bariyeri bari bashyize ahantu hose, aho nko mu Gatandara mu murenge wa Mururu w’ubu bahokerezaga imitima ya mabwe mubatutsi bishe bakayikoza ibitoki bokereje aho ku manywa y’ihangu,abandi bakabata mu byobo no mu mazi, ku buryo n’aho i Nyarushishi bajyanye abo batishe hageze mbarwa.’’

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko bukora ibishoboka byose ngo abo mu miryango y’aba bibukwa batishoboye bafashwe, haba mu kububakira, kuboroza, kubashakira imirimo n’ibindi, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri aka karere, Gatera Egide yasabye abari mu buvuzi muri iki gihe n’abandi bajijutse gutandukana n’abiyitaga injijuke mu gihe cya Jenoside bakoze amahano nk’aya bibuka, bagakunda abo bashinzwe, kuko Leta nziza iyoboye igihugu ubu itakwihanganira uwakongera kugerageza kuvutsa undi ubuzima ku maherere.

umuyobozi_mukuru_w_ibitaro_bya_gihundwe_dr_nshizirungu_placide_i_bumoso_n_umunyamabanga_nshingwabikorwa_w_umurenge_wa_kamembe_nsengiyumva_vincent_de_paul_bunamira_abatutsi_bashyinguye_mu_rwibutseo_rwa_jenoside_rwa_.jpg
mbere_yo_kunamira_no_gushyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bishwe_muri_jenoside_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_kamembe_babanje_urugendo_rwo_kwibuka.jpg
umuyobozi_w_ishami_ry_ubuzima_mu_karere_ka_rusizi_yasabye_abajijutse_b_iki_gihe_gutandukana_cyane_n_abiyitaga_injijuke_mu_gihe_cya_jenoside_yakorewe_abatutsi_bayijanditsemo.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *