Biracyekwa ko umutoza wa Rayon Sports yaba afungiye muri Afurika y'Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert amaze iminsi atari mu Rwanda, ngo bikaba bicyekwa ko ashobora kuba afungiye muri Afurika y’Epfo aho yagiye mu rubanza yarezemo ikipe ya Black Leopardsyo muri icyo gihugu.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko bataramenya ibyo gufatwa kwa Ivan ariko ku wa Mbere yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo ababwira ko ahafite urubanza azaburana akagaruka bitarenze kuri uyu wa Gatatu.

Yagize ati “Yagiye muri Afurika y’Epfo, yasabye uruhushya kuko afiteyo urubanza. Tumutegereje uyu munsi kuko nibwo agomba kugaruka, ibyo gufungwa kwe ntabyo ndamenya.”

Ivan Minaert niwe wari wareze ikipe ya Black Leopards ko yamwirukanye bitubahirije amategeko ariko ubwo yitabaga akaba ari we wahise atabwa muri yombi kubera ikirego cy’iyi kipe na yo imushinja ubwambuzi.

Uyu mutoza yari yareze Black Leopards mu kanama nkemurampaka ka shampiyona ya Afurika y’Epfo (Premier Soccer League Dispute Resolution Chamber, PSL DRC) ariko ubwo yageragayo yasanze ikipe yo yaratanze ikirego muri Polisi ari na yo mpamvu yahise imuta muri yombi.

Hari hashize igihe gito uyu mutoza agiranye amasezerano na rayon Sports yo kuyitoza nyuma yo kuyihesha umwana wa mbere w’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda ndetse no kwitwara neza ku mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup .

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *