Biragaragara ko Isi irimo kwitegura Intambara ya 3- Mikhail Gorbachev

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye, aho usanga abafata ibyemezo bahuzagurika ndetse basa nk’abenda kunanirwa, ariko igiteye impungenge kuri ubu n’isiganwa mu kwigwizaho intwaro nk’iryaranze ibihe byabanjirije intambara z’isi zabanje riri kugaragara, ari naho uwahoze ari perezida wa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev ahera avuga ko bisa nk’aho Isi yiteguye intambara ya 3 y’Isi.

Abasirikare benshi, ibimodoka by’intambara by’imitamenwa n’ibitwara abasirikare birimo kurundwa mu Burayi ku bwinshi. Umuryango wa NATO n’igisirikare cy’u Burusiya n’intwaro zashingwaga kure birimo kwegerezwa hafi ya buri ruhande nk’abiteguye kurasana imbonankubone.

Uyu mugabo w’imyaka 85 wabaye perezida wa munani ndetse n’uwa nyuma wa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mbere y’isenyuka ryazo, yatangaje ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yitegura kubonana na perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Yavuze ko mu gihe kubona ingengo y’imari yo gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage bikomeje kuba ikibazo, ingengo y’imari igenda ku gisirikare yo izamuka umunsi ku wundi. Ngo amafaranga yo gushora mu icurwa ry’intwaro zigezweho zifite ubushobozi bw’intwaro za kirimbuzi, yo aboneka byoroshye.

Gorbachev, ushinjwa kuba yaragize uruhare mu isenyuka rya Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete ryarangije Intambara y’Ubutita, yagize uruhare rukomeye mu gusenya intwaro za kirimbuzi mu myaka ya za 80, aho 8% by’izi ntwaro zari zacuzwe mu gihe cy’Intambara y’Ubutita zangijwe.

Gorbachev kandi yagarutse ku nama yabaye hagati ye n’uwari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ronald Reagan mu Ugushyingo 1985, aho bemeranyijwe ko intambara kirimbuzi ntawayitsinda ndetse idakwiye kubaho, asaba ko inama nk’iyi yakongera kubera mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni.

Nk’uko byigeze gutangazwa mu nkuru ya BBC yo muri Nzeri 2016, ngo Amerika yibitseho ibisasu bya kirimbuzi bigera ku 1,367 mu gihe u Burusiya butunze ibigera ku 1,796 naho u Bwongereza bwo bukaba bufite 120.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gorbatchev rero avuga ko imyanzuro nk’iyo yafashe we na Reagan ikwiye kuva kuri Donald Trump na Vradimir Putin, abakuru b’ibihugu bibiri byihariye 90% by’ibitwaro bya krimbuzi byose biri ku isi.

Ibi byose kandi Gorbachev yabitangaje nyuma y’aho abasenateri babiri bo muri Amerika batangiye umushinga w’itegeko ryima perezida Donald Trump uburenganzira bwo gutangiza bwa mbere ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi no mu gihe u Bwongereza bugeragereje igisasu cya kirimbuzi bikabupfubana nk’uko The Independent yabitangaje.

Mu gusoza iyi nkuru twababwira ko perezida Donald Trump na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bateganya kugirana ikiganiro kirambye kuri telephone muri iyi week end.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *