Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Desire Luzinda uzwiho kwiyambika ubusa ku mbugankoranyambaga biravugwa ko gutandukana n’uwari umujyanama we mu by’umuziki byaba ari indi nzira yo kongera kwandagazwa.
Amakuru aturuka ku nshuti za hafi z’aba bombi, yemeza ko uyu muririmbyikazi n’umujyanama we Ro Jose uzwi ku izina rya Cliff working ngo umubano wabo waba ukomeje kugerwa ku mashyi nyuma yaho bimenyekaniye ko atari we wenyine wari umujyanama we(Manager).

Ibi byose ngo bije nyuma y’aho Ro Jose ashinjije Luzinda kuba Atari umunyamwuga mu byo akora kandi ko yanamuciye inyuma akajya gushaka ibiraka byo kuririmba rwihishwa abifashijwemo n’abandi bashinzwe guteza imbere umuziki, muri abo atunga agatoki harimo One Allah usanzwe ari umucuruzi muri Uk (izina bise agace ko muri Uganda) na Richard Musoke nawe uba Uk.
Nyamara Desire Ruzinda wishimira uko ari, yeruriye Ro Jose amukurira inzira ku murima ko iby’umubano wabo byarangiye kandi ko atazigera amwitaho habe namba bityo ngo amwibagirwe ntazongera no kumutekereza.
Ubusanzwe Luzinda na Jose bakinjira mu mikoranire babigize ubwiru, ariko bikagenda byigaragaza uko bukeye n’uko bwije ahanini bitewe n’uburyo Jose yitaga kuri Luzinda aho wasanganga buri kimwe cyose gikeneye amafaranga ari Jose byarebaga dore ko ari nawe wagiye utegura isabukuru zose ndetse n’ibirori bya hato na hato Desire yagiye ategura mu mwaka ushize .
Uyu Jose utuye mu gace bise Manchester ko muri Uganda ngo si we wenyine wari umujyanama w’uyu muririmbyikazi kabone n’ubwo bari bamaranye imyaka igera kuri 3 bakorana bya hafi bivugwa ko yajyaga anamusura iwe bakaryamana.

Kugeza ubu amakuru atangazwa na Howwe, avuga ko iyi ntambara y’amagambo ishobora gushyira mu makuba Luzinda, ko Jose ashobora gushyira hanze amabanga yabo cyangwa se amafoto ye yose yambaye ubusa akayashyira ku Karubanda, cyagwa akagira ikindi akora, nk’uko inshuti zabo zabitangaje.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo Desire Luzinda aherutse kwandagazwa n’uwahoze ari umukunzi we Franklin wo mu gihugu cya Nigeria, yashyize amafoto ye yose ku Karubanda ameze uko yavutse, ibyo bituma hibazwa koko niba uyu wari Umujyanama we aribwo buryo yaba agiye gukoresha ngo nawe yandagaze uwo muhanzikazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


