Mu gihe Diamond Platnumz akomeje kugenda afata indi ntera muri Afurika, abakurikiranira hafi iby’umuziki we batangiye kumuvugaho gukorana na Sekibi (Illuminati).
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Bigeye cyo muri Tanzaniya, ngo impamvu nyamukuru rubanda bavuga ko icyi cyamamare gikorana n’imbaraga z’umwijima ngo ni uko yazamutse vuba akubaka izina mu gihe gito ugereranyije n’abandi bahanzi bo Muri East Africa.

Si ibyo gusa, ngo kuba yaratangiye kugaragara ari kumwe n’ibindi byamamare bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kanye West uzwi cyane nk’umwe ukorana n’izi mbaraga ndetse akaba anapanga gukorana indirimbo nabo kandi bidapfa guhira ubishatse, ibi ngo biraca amarenga.
Hatanzwe urugero rw’uko vuba aha yohereje amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’icyamamare Kanye West ndetse na Ne-Yo, ibyo byose bikaba ari byo rubanda bashingiraho bavuga ko byaba ari ibimenyetso by’uko yinjiyemo.

Kuba Diamond yavuzweho ibyo gukorana n’izo mbaraga, ntibyamutunguye kuko no mu myaka yashize yavuzweho ko yaba afite umupfumu umuha amarozi amwongerera inganzo no gukundwa.
Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byagiye bitangaza ko Umuherwe Zari ari we winjije Diamond muri uyu muryango, ndetse bahita banabyarana umwana Tiffah mu gihe byavugwaga ko atabyara.

Gusa ikibazo cyo kutabyara cyo cyari cyafashe indi ntera aho yabishinjwaga n’uwahoze ari umukunzi we, Wema Sepetu avuga ko intanga ze ari ibihuhwa, gusa mu minsi mike ishize nibwo uyu musore yagaragaje ko abyara nyuma yo kujya gufatisha ibizamini bya ADN n’umugore we Zari muri Afurika y’Epfo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


