Umwana w’imyaka 4 y’amavuko wo mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, witwa Bella Devyatkina akomeje kuvugisha abatari bacye nyuma yo kumenya ko uyu mwana yumva akanavuga indimi zigera muri 7; Ikirusiya, Icyongereza, Igifaransa, Icyespanyole, Ikidage, Igishinwa n’Icyarabu kandi ari nako abasha kuzisoma.
[ad id=”44145″]
Uyu mwana Bella yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu Burusiya mu minsi micye ishize, ubwo yagaragaraga kuri televiziyo mu kiganiro ku bantu bafite impano zidasanzwe, aho yavuze indimi zigera kuri 7 kandi neza bigatungura abakemurampaka na miliyoni z’abantu bari bakurikiye ikiganiro. Kuva ubwo video y’uyu mwana yashyizwe kuri youtube yakwirakwijwe ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga bituma uyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko aba icyamamare kuri internet mu ijoro rimwe.
Kuva ubwo kandi, uyu mwana yatangiye gutumirwa mu biganiro bitandukanye byo kuri televiziyo aho abanyamakuru n’abashyitsi baganirizaga uyu mwana mu ndimi zavuzwe kandi agasubiza adategwa kandi akumva ibibazo bbyabo neza akabisubiza neza.
Ikibazo cyibajijwe na benshi ni ukuntu umwana w’imyaka ingana gutya yamenye izi ndimi z’amahanga zose mu gihe gito gutya. Nyina w’uyu mwana witwa Yulia, avuga ko we na se batangiye kwigisha icyongereza uyu mwana afite imyaka 2 yonyine, bamara kubona akunda indimi n’uburyo afata vuba ibintu byose yigishijwe, bahise bongeraho izindi ndimi.

[ad id=”44145″]
Icyakurikiyeho nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, bahise bashakira uyu mwana umwarimu uva mu bihugu bivuga indimi zavuzwe avuga, batangira kumwigisha, ku buryo ku myaka 3,5 yavugaga indimi 2 neza, izindi azimenya neza mu mezi 6 yakurikiye.
Iyumvire nawe hano hasi

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


