Hari amakuru avuga ko umuhanzi Ali Kiba atakiri kumwe n’umugore we, Amina Khalef bitewe n’ibibazo by’urugo.
Amakuru agera ku kinyamakuru Ghafla avuga ko uyu mugore yaba yararenzwe n’ibibazo uruhuri nyuma yo kumenya ko hari abandi bana Ali Kiba afite batari abo asanzwe azi.
Uwatanze amakuru yagize ati “ Habayeho uguterana amagambo bisanzwe. Ariko uyu mugore aracyari kumwe n’umugabo we. Byaramurenze kuko yasanze Ali Kiba afite abana barenze n’abo twe tuzi.”
Yongeyeho “ Ubu ari kugirwa n’inama n’ababyeyi ba Ali Kiba. Uriya mugore aracyari muto.”
Ku rundi ruhande, uyu mugore yahakanye aya makuru avuga ko nta kibazo kiri mu rugo rwe.
Kuri Instagram ati “ Turakundanye kandi dufite umugisha w’Imana turimo kurera umwana wacu. Amagambo arimo kuvugwa ni menshi ariko turakundanye kugeza ku ndunduro.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ali Kiba na Amina bashakanye mu myaka ibiri ishize, kuri ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu.


