Colonel Sinayobye Bernabé wavuzweho mu rubanza rwa Nsabimana Callixte, Sankara ko bakoranaga mu mutwe wa FLN, kugeza ubu amakuru avuga ko yaba yashimutiwe mu gihugu cya Tanzania n’abantu bataramenyakana.
Ikinyamakuru rwandatribune.com gitangaza ko ku wa mbere tariki ya 30 Nzeli 2019, saa mbiri za mu gitondo Col Sinayobye ngo usanzwe azwi ku izina rya Morani yaburiwe irengero aho yari atuye mu mujyi wa Dar salam mu gihugu cya Tanzaniya.
Umugore we w’umurundikazi aganira n’iki kinyamakuru, yagitangarije ko umugabo we yasohotse mu gitondo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nk’ugiye kureba umuntu hafi aho nyuma y’aho ntiyongeye kumuca iryera.
Yagize ati: ” Yasohotse nk’ugiye hano ku irembo,yari yambaye inkweto za kamambiri anavugira kuri telefone sambiri n’igice nibwo namuhamagaye nsanga telefoni ye itakiri k’umurongo.”
Ubwo Sankara yagezwaga mu rukiko i Kigali, Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 18 Werurwe 2018 FLN yiyunze n’Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demokarasi (PDR-Ihumure) ribowe na Paul Rusesabagina, n’Inama y’Igihugu Iharanira Demokarasi (CNRD-Ubwiyunge) iyobowe na Gen Ndagijimana Laurent bita Wilson Irategeka, bashinga ihuriro MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique), Nsabimana Callixte aba Visi-Perezida wa kabiri w’iryo huriro.
Nyuma yo kurema MRCD ngo bashinze umutwe w’Ingabo wa FLN banagabana inshingano, umuyobozi wa FLN aba Habimana Amada yungirijwe na Sinayobye Bernabé, Nsabimana Sankara agirwa umuvugizi. Uwo mutwe ngo wahawe inshingano zo kugaba ibitero ku Rwanda, unahabwa ibikoresho by’imbunda n’amasasu.
Iki kinyamakuru gitangaza ko Bernabé we yahise yirukanwa muri CNRD UBWIYUNGE ahungira muri Tanzania ariho yabaga, yinjiye igisikikare cya EX FAR mu kwezi kwa Gatatu 1994 yinjira mu Ishuri rikuru rya gisilikare ESM aho yahunze muri 1994 afite ipeti rya Adjident Eleve, akomereza i Burongi mu Ishuri rya ESM ryari ryarashinzwe na ALIR yaje guhinduka FDLR, ni muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo.
Col Sinayobye Bernabe Morane yavutse mu mwaka wa 1971 avukira ahitwa Komini Mudasomwa, Perefegitura ya Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo.


