Hari amakuru ko bamwe mu bo miryango 27 bari kwitabira urubanza rw’abatuye Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama, barega Umujyi wa Kigali, baba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 6 Gicurasi 2021. VOA ivuga ko yaronse amakuru ko abafashwe ari abari bambaye imipira y’icyatsi yanditseho mu Cyongereza ngo ” Kangondo na Kibiraro need Justice.” Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ” Kangondo na Kibiraro bakeneye ubutabera.” Umunyamakuru wa VOA, Eric Bagiruwubusa atangaza ubwo yari muri uru uru rubanza, yahamagawe n’umwe mu bari kurwitabira wari mu nzira yerekeza ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, witwa Jean de Dieu Shikama, amubwira ko abashinzwe umutekano bari kumuhatira kuva mu modoka yarimo ku ngufu ngo yinjire muri kasho ya polisi ya Rwezamenyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Uyu ngo yatabazaga, ari nako ashyamiranye n’inzego z’umutekano. Bagiruwubusa yashatse kujya gukurikirana iby’ayo makuru, gusa ntibyamukundiye kuko yafashwe n’abasore b’ibigango akigera ku marembo asohoka Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Avuga ko atamenye niba byarangiye Shikama yinjiye muri kasho cyangwa bitabayeho. Gusa ubwo yabazaga Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, CP John Bosco Kabera ntagisubizo yamuhaye kuko ngo yari mu nama. Hagati aho, uru rubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu Murenge wa Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ntirwabaye kuwa 6 Gicurasi 2021 nk’uko byari byitezwe.Umucamanza yasabye impande zombi gushaka umuhuza muri uru rubanza. VOA yari mu rukiko ivuga ko impande zombi zabyemeye bityo umuhuza, Didace Nshimiyimana yemeza ko ibiganiro hagati y’impande zombi bizatangira kuwa 14 Gicurasi 2021. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Imipira bivugwa ko yari yanditseho ayo magambo yari yambawe na bamwe mu batawe muri yombi/Internet


