Biravugwa ko Mugisha Moise yaciriye amazi ku mutoza we

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu gusiganwa ku magare muri iki gihe, Mugisha Moise yigeze gucira amazi ku mutoza we, Adrien Niyonshuti wa SACA ubwo bari mu myitozo.

Ikibazo cya Mugisha Moise na SACA ndetse n’umutoza we muri iyi kipe, cyakwirakwiye nyuma y’uko avuye muri Cameroun mu mpera z’ukwezi gushyize na Team Rwanda aho yari yegukanye Grand Prix Chantal Biya.

Mugisha nk’uko ibinyamakuru bimwe byabigarutseho, avuga ko yigeze gukubitwa na Adrien Niyonshuti ndetse ko hari n’umugambi wo kumwivugana. Byinshi wasoma: https://bwiza.com/?Mugisha-Moise-aravuga-ko-hari-bagenzi-be-bafite-umugambi-wo-kumwica

Ku byo gucira ku mutoza, bivuwga n’umwe mu bantu utarashatse ko amazina ye amenyekana, wavuze ko ibivugwa na Mugisha ari “urwitwazo ahubwo na we yari afite imyitwarire itari myiza aho yigeze no gucira amazi umutoza we Adrien abishaka, ngo yamuhaye amazi ari mu modoka bari mu myitozo, imodoka inyuraho undi nawe uko yagendaga ayigeze iruhande acira amazi Adrien wari mu mudoka.”

Ibi ariko yabibajijweho na Isimbi, Mugisha avuga ko ari ibinyoma. Ati ” Njyewe namuciriye turi he? Oya yibeshya mfite abagabo barenga batatu twari kumwe ntabwo nigeze mucira amazi yimbeshyera.”

Funclub itangaza ko Mugisha Moise yasheshe amasezerano na SACA kuri ubu akaba nta kipe afite mu gihe Tour du Rwanda iri hafi kuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *