Mu turere 9 na Kigali, habonetse abantu 71 banduye Covid-19

eo53ib0w4acxwbt.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 yatangaje ko abantu 71 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 3673 byafashwe. Barimo 24 babonetse i Kigali, 15 muri Rubavu, 14 muri Huye, 8 muri Rusizi, 3 muri Kayonza, 3 muri Gicumbi, ,1 muri Muhanga, 1 muri Gisagara, 1muri Kamonyi n’undi muri Nyagatare.

Nyamagabe: Igisubizo ku kibazo cy’umuhanda mubi kigiye gushakirwa mu mbaraga z’abaturage

img-20201210-wa0038.jpg

Abaturage batuye mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe bari barahungabanyijwe n’ibitero by’abitwaje intwaro baturukaga mu ishyamba rya Nyungwe, barashimira ko leta yababaye hafi, ariko bagasaba gukemurirwa ibibazo birimo kutabona umuhanda mwiza. Byatangajwe n’abatuye mu Mudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe ubwo Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, yabashyikirizaga imirasire […]

USA yatangaje ko irimo kwita ku bashaka kubangamira demukarasi muri Uganda

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 yatangaje ko bari kwita ku bashaka kubangamira inzira ya demukarasi muri Uganda, mbere y’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu aba. Ni nyuma y’ikibazo cy’umutekano abarimo umukandida wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye ishyaka National Unity Platform, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) n’umunyapolitiki Dr. Kizza […]

Kirehe: Amayobera ku mwana w’umukobwa uri kuguruka hejuru y’amazu

Abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bashobewe ndetse batewe ubwoba n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 14 na 15 y’amavuko umaze iminsi ibiri aguruka inzu, bigaragara ko afite imbaraga zidasanzwe. Imboni ya Radiyo Izuba dukesha iyi nkuru, yageze mu isoko rya Ryabega aho […]

Abanyarwanda ba mbere bazatangira guhabwa urukingo rwa COVID-19 muri 2021

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu byamaze gusaba urukingo rwa COVID-19, bikaba biteganyijwe ko Abanyarwanda ba mbere bazarwakira hagati ya Werurwe na Mata mu mwaka utaha. Minisitiri Ngamije yabigarutseho kuri uyu wa kane, mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yavuze ko Abanyarwanda bangana na 20% ari bo bazahita […]

AS Kigali yakuye amanota atatu ya mbere kuri Mukura VS

Ikipe ya AS Kigali yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego 2-0. Hari mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yari yakiriye iyi kipe y’i Huye i Nyamirambo, ukaba uwa mbere yari ikinnye bijyanye n’uko itari yashoboye gukina ibiri ya mbere […]

Kigali: Umusore yatawe muri yombi, umukobwa afungirwa iwabo bazira urukundo

irakoze.jpg

Umukobwa witwa Irakoze Jeannette utuye mu Mujyi wa Kigali amaze amezi ane yarafungiwe n’ababyeyi be mu rugo azira gukundana n’umusore witwa Jean d’Amour Niyigena umuryango we udashaka. Kuri ubu uyu musore na we akaba ari mu mazi abira kuko ari mu maboko y’ubugenzacyaha (RIB) bwamutaye muri yombi, nyuma y’uko se w’umukobwa amushinje ibyaha birimo kuvogera […]

Lt. Col. Abega wa FDLR yasabiwe gufatwa nka Gen. Rwarakabije

_115986411_abega_1_.jpg

Umwavoka wa Lt Col Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega wari ushinzwe iperereza mu mutwe wa FDLR, Elias Habimfura yabwiye urukiko ko umukiriya we akwiriye gufatwa nka Gen. Paul Rwarakabije wigeze kuyobora FDLR nyuma agataha, agahabwa umwanya muri RDF ndetse na RCS. Ni mu iburanishwa ryo kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020 mu rubanza Abega […]

Perezida Trump yaba yarabujijwe kumena amabanga ya ‘aliens’

120920_ts_aliens_feat-800x450.jpg

Rtd. Gen. Prof. Haim Eshed, mwarimuu wabaye umusirikare ukomeye wa Israel akanaba umuyobozi w’ikigo gishizwe iby’ubumenyi bw’isanzure muri Israël, aherutse guhishura ko ibiremwa bidasanzwe bya ‘aliens’ biriho ariko bikaba bikorana n’igihugu cye ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gusa. Mu kiganiro uyu musirikare yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Israël cyitwa Yediot Aharonot nk’uko Jerusalem […]

Meddy mu ndirimbo ‘Carolina’ yongeye gushimangira ko ayoboye umuziki Nyarwanda

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi mu muziki Nyarwanda nka ‘Meddy’, yashyize hanze indirimbo yise ‘Carolina’ yahise itangira gukundwa n’abatari bake. Mu ntangiriro z’Ukwakira ni bwo uyu muririmbyi uri mu bayoboye umuziki nyarwanda yatangiye kurarikira abakunzi be Iyi ndirimbo, ku buryo ab’inkwakuzi bahise batangira kuyishakishiriza kuri Internet bazi ko yamaze kuyisohora. Mu gitondo cyo kuri uyu […]

Malawi: Umunyarwandakazi arashinjwa ubwicanyi, musaza we arimo guhigwa

Igipolisi cya Malawi mu Mujyi wa Dowa cyataye muri yombi umunyarwandakazi w’imyaka 18 ashinjwa kwica umugabo nawe w’Umunyarwanda w’imyaka 58 y’amavuko. Uyu mukobwa bivugwa ko yitwa Joseline Nakizimana, aravugwaho kuba yarakoze iki cyaha hagati y’itariki 17 Ugushyingo 2020 n’itariki 08 Ukuboza 2020, muri Blantyre, hagati y’inkambi y’impunzi ya Dzaleka n’Ibitaro by’Akarere ka Dowa. Nk’uko bitangazwa […]

Plus de 4000 poursuites pour corruption en deux ans – RIB

eoznbhoweau4xpf.jpg

Au total, 4155 personnes ont fait l’objet d’enquêtes depuis 2018 pour des crimes liés à la corruption, a déclaré le secrétaire général du Bureau d’enquête du Rwanda (RIB), le colonel Jeannot Ruhunga. Il a déclaré cela en participant à une table ronde visant à discuter de ce qui peut être fait pour tirer parti des […]

Twagiramungu aravugwaho gushinga igisirikare

Umunyepolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Faustin Twagiramungu aravugwaho kuba yarashinze igisirikare nyuma y’aho icy’impuzamashyaka MRCD ari cyo FLN kigenda gicika intege. Amakuru avuga ko iki gisirikare gishya cya Twagiramungu uzwi nka Rukokoma cyitwa ” INTIMIRWA”. Ntibiramenyekana niba iki ari ishami rya RDI- RWANDA RWIZA risanzwe ari ishyaka riyoborwa n’uyu mugabo wigeze kwiyamamariza kuyobora u […]

Ibihugu byo muri Afurika bitagira igisirikare kirwanira mu mazi

Hari ibihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika bitigeze birazwa ishinga no kugira igisirikare kirwanira mu mazi kubera impamvu zinyuranye. Ibi bituruka ahanini ku kuba bimwe biba bidakora ku nyanja (pays enclavé). Bisa n’umwihariko, Ethiopia iza muri ibi bihugu bitewe n’uko yatakaje igice cyakoraga ku nyanja mu ntambara na Eritrea. Ibi bihugu ni ibi bikurikira: […]

Kabarondo: Nyuma ya jenoside, ikibazo cy’indishyi kibateye muzunga

Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside b’i Kabarondo bemeza ko batezwe imitego mu manza zo kubarenganura. Cyane cyane ku kibazo cy’indishyi baburiye iwabo no mu gihugu cy’u Bufaransa! Hagati ya Leta, CNLG na IBUKA, ni nde witeguye kubafasha mu kibazo ngo kibarwaza « muzunga »? Bombi bavuye mu nteko rusange y’umudugudu wabo wa Rubira, […]

Al Ahly yahojeje umufana warijijwe no kubona inyagirwa na Mamelodi(Amafoto)

img_20201210_092151.jpg

Ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri, yahojeje amarira umufana wayo wagaragaye arira ubwo iyi kipe yasezererwaga muri CAF Champions league ya 2018, inyagiwe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika. Umukino ubanza wari wabereye i Pretoria, Mamelodi Sundowns y’umutoza Pitso Mosimane kuri ubu utoza Ahly, yawutsinze ku bitego 5-0, mu gihe uwo kwishyura […]

Oswakim n’abanyamakuru bagenzi be barinubira itinzwa ry’urubanza baregamo City Radio

Rukomeje kubura gica hagati y’abahoze ari abakozi ba City Radio n’ubuyobozi bw’iyi radio ikorera mu Mujyi wa Kigali, aho Abanyamakuru batanu bahoze bayikorera bayirega kuva mu 2018 kuba yarabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibirarane by’imishahara yabo, amafaranga y’ubwiteganyirize n’ibindi, ariko kuva batanga ikirego urubanza rukaba rutaratangira mu mizi, bagashinja City Radio amananiza. Umwe muri aba […]

Padiri Nahimana wiyita Perezida wa Repubulika yashyizeho guverinoma nshya

eoxkxtnxmaa2dnl.jpg

Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, tariki ya 7 Ukuboza 2020 yashyizeho guverinoma nshya avuga ko ikorera mu buhungiro, isimbura iyo yari yarashyizeho mu 2017. Iyi Guverinoma iyobowe na Ntagara Jean Paul wagizwe Minisitiri w’Intebe, na we ahita ashyiraho ba Minisitri 8 bakurikira: Minisitiri ishinzwe gucyura impunzi: Mukamurenzi Jeanne Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu: […]

Yahisemo kumurega nyuma yo gukundana na we imyaka umunani nta bukwe

Umukobwa witwa Gerturde Ngoma wo mu gace ka Kabushi ahitwa Ndola muri Zambia yajyanye mu nkiko umukunzi we, Herbert Salaliki ku bwo gukundana na we imyaka umunani, nta bukwe bubaye ngo babane ku mugaragaro. Ngoma w’imyaka 26 avuga ko asanga ari ikibazo kuba barabyaranye umwana akaba ataramushaka kandi ibi aribyo basezeranye. Salaliki ngo yarakoye ariko […]

Biravugwa ko Mugisha Moise yaciriye amazi ku mutoza we

Hari amakuru umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu gusiganwa ku magare muri iki gihe, Mugisha Moise yigeze gucira amazi ku mutoza we, Adrien Niyonshuti wa SACA ubwo bari mu myitozo. Ikibazo cya Mugisha Moise na SACA ndetse n’umutoza we muri iyi kipe, cyakwirakwiye nyuma y’uko avuye muri Cameroun mu mpera z’ukwezi gushyize na […]

Uganda yabonetsemo abantu 1199 banduye Covid-19 mu munsi umwe

eozy3lpxcaa5fjv-1.jpg

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020 yatangaje ko ibipimo 8,223 byafashwe ku wa Kabiri byerekanye ko habonetse abantu 1199 banduye icyorezo cya Covid-19. Imibare igaragaza ko aba barwayi babonetse mu turere 30 mu tugize Uganda, utwabonetsemo benshi ni tubiri (Mityana na Kamwenge twabonetsemo 9), mu gihe utwabonetsemo bake ari turindwi: Kisoro, […]

Misiri yamuritse ubwoko bushya bw’imodoka z’intambara z’imitamenwa yikorera – Amafoto

eorfq31xeaeuzbd_1_.jpg

Mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo guteza imbere ubushobozi bw’inganda zacyo z’ibikoresho by’ubwirinzi, igihugu cya Misiri cyahishuye ubwoko bushya bw’imodoka z’intambara z’imitamenwa bwa Temsah-4 4×4 ku itariki 06 Ukuboza. Izi modoka zikorwa n’uruganda Kader Factory igice cya Minisiteri y’ingabo za Misiri gishinzwe inganda z’ibikoresho by’ubwirinzi bigenewe ibikorwa bidasanzwe n’izindi nzego z’umutekano. Ubu bwoko bw’imodoka z’intambara […]

Rutsiro: 13 bari bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta bagizwe abere

Abakozi 13 b’akarere ka Rutsiro bari bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta, bagizwe abere n’Urukiko Rukuru rwa Karongi runategeka ko bahita barekurwa. Umwanzuro ugira bariya bakozi abere wafashwe ku wa Gatatu tariki ya 9 Ukuboza 2020, nyuma y’amezi ane bafunzwe. Ku wa 6 Kanama ni bwo aba bakozi bari bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo mu gihe […]

Uganda: FDC ya Besigye yirukanye abayobozi bakuru bayo batatu

fb_img_1597763196680.jpg

Ishyaka FDC (Forum for Democratic Change) rimwe mu yakomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, ryirukanye abayobozi bakuru baryo batatu, barimo Ingrid Turinawe, banyuranyije n’itegeko nshinga ry’ishyaka bakajya kwiyamamaza nk’abakandida bigenga mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha. Ibaruwa yo kuwa 07 Ukuboza 2020 yohererejwe Umuyobozi wa FDC mu Karere ka Rukungiri yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru […]

Burera: Perezida Kagame yagabiye imiryango itishoboye mu Murenge wa Cyanika

eo0fpadw4aetqhe.jpg

Imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ho mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu yagabiwe inka zigera kuri 20 n’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame. Uyu muhano wabereye mu Kagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika, uyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, JMV Gatabazi aherekejwe na Maj. Gen. Eric Murokore, Umuyobozi w’Inkeragutabara muri […]

Boeing 737 Max yahitanye Umunyarwanda yasubukuye ingendo

Kompanyi Gol ya Brezili itwara abantu mu ndege yongeye gutwara abantu nyuma y’aho indege yo muri ubu bwoko yahitanye abasaga 300. Iyi kompanyi niyo ya mbere itangiye ingendo za Boeing 737 Max Iyi ndege yari yarahagaritswe kw’isi yose kuva mu kwa Gatatu 2019, nyuma y’impanuka ebyiri zahitanye abantu y’abantu 346. Muri aba harimo Umunyarwanda, Musoni […]

Polisi mpuzamahanga irahiga Gasana wahagarariye u Rwanda muri UN

Polisi mpuzamahanga izwi nka Interpol imaze amezi agera kuri ane ishyizeho impapuro zo guta muri yombi Ambasaderi Eugène-Richard Gasana wahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko bigaragara, Interpol yashyize hanze izi mpapuro tariki ya 14 Kanama 2020, izivugurura tariki ya 18 Kanama 2020. Bigaragara ko akurikiranweho […]

UEFA Champions league: Karim Benzema yakuye Real Madrid mu mazi abira

Umufaransa Karim Benzema yafashishe Real Madrid gutsinda Borussia Monchengladbach yo mu Budage ibitego 2-0, ihita ibona itike ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league. Iyi kipe y’i Madrid yari yakiriye Borussia Monchengladbach, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda B wabereye ku kibuga cya Estadio Alfredo Di Stefano. Umunota wa 9 w’umukino wari uhagije ngo […]