Rtd. Gen. Prof. Haim Eshed, mwarimuu wabaye umusirikare ukomeye wa Israel akanaba umuyobozi w’ikigo gishizwe iby’ubumenyi bw’isanzure muri Israël, aherutse guhishura ko ibiremwa bidasanzwe bya ‘aliens’ biriho ariko bikaba bikorana n’igihugu cye ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gusa.
Mu kiganiro uyu musirikare yagiranye n’igitangazamakuru cyo muri Israël cyitwa Yediot Aharonot nk’uko Jerusalem Post yabitangaje tariki ya 8 Ukuboza, yabajijwe cyane ku mikoranire ya USA n’ibi biremwa imaze igihe ivugwa, yemeza ko guverinoma y’iki gihugu ikorana n’icyakwitwa igihugu cya za ‘aliens’, Galactic Federation.
Bikekwa ko muri Galactic Federation hateye hatya
Yavuze ko hari agace kari munsi y’ubutaka bwo ku mubumbe wa Mars, aho Abanyamerika boherezwa mu isanzure (astronauts) bahurira na aliens zihagarariye izindi, imikoranire y’impande zombi ikaba igamije kumenya byinshi birenze ubuzima busanzwe bwa buri rumwe.
Perezida Trump yaba yarahishuriwe ibya aliens, akabuzwa kumena ibanga
Gen. Eshed yahamije ko Perezida Trump azi neza ibya aliens, ndetse ngo haciye gato ngo amene amabanga yazo, gusa ngo Galactic Federation yaramwihanangirije, mu gihe ikiremwamuntu muri rusange kitaragira ubushobozi bwo kubana nazo.
Ijambo rya Gen. Eshed rihuzwa n’igitekerezo cya Perezida Trump cyo kurema umutwe udasanzwe w’ingabo za USA, ushinzwe kurwanira mu isanzure, Space Force, abasesengura bakaba bavuga ko ari igihamya cy’uko byaba ari ukuri.
Gen. Eshed ahamya ko Trump azi ibya aliens
Mu ijambo Donald Trump yigeze kuvuga mu 2018 bijyanye n’uyu mutwe mushya nk’uko The Independent yabitangaje, yagize ati: “Nizera ko isanzure ari ahantu ho kurwanira intambara, kimwe no ku butaka, mu kirere no mu mazi.”
N’ubwo Gen. Eshed w’imyaka 87 y’amavuko ari umuntu wizewe mu by’umutekano w’iby’ubumenyi bw’isanzure bitewe n’uko yamaze igihe kirekire (hafi imyaka 30), ibyo yatangaje byakuruye impaka zanze kurangira, bamwe bakavuga ko abeshya.
Ariko we yavuze ko ibyo yatangaje ari impamo, ndetse agaragaza ko yiteguye kwirengera ingaruka zabyo, ko ngo arashaje ndetse byinshi yagezeho birimo kuba umusirikare ukomeye, mwarimu ukomeye, n’ibihembo yahawe mu bihe bitandukanye, birahagije.
Mu buryo busa no gushyenga, hari abavuga ko uko byaba bikomeye kose, Perezida Trump aramutse yarabimenye, atabasha kubihisha bitewe n’imiterere ye yo gushyira ahagaragara buri kimwe atekereje, yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Twitter.


