Abaturage bo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe bashobewe ndetse batewe ubwoba n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 14 na 15 y’amavuko umaze iminsi ibiri aguruka inzu, bigaragara ko afite imbaraga zidasanzwe.
Imboni ya Radiyo Izuba dukesha iyi nkuru, yageze mu isoko rya Ryabega aho uyu mwana yagurukaga inzu z’ubucuruzi, aganiriza abaturage ndetse n’umuyobozi w’umudugudu, bamusobanurira uko babonye ikibazo cy’uyu mwana.
Iyi mboni yabwiye uri muri Studio ya Radiyo Izuba, ati: “Ibintu bimuteruye ndeba, bimutereka hejuru y’amazu.” Ngo ikindi kandi, usibye kumwitegereza gusa, nta muturage uri kumwegereza kuko ubigerageza ari kumutera amabuye.
Mukantabana Marie ni umwe mu baturage bitegerezaga uburyo uyu mwana ari kuguruka hejuru y’amazu. Yagize ati: “Natwe byaducanze. Turimo turarebera gusa, nta n’icyo twakora, urajya kumwegera, akarasa amabuye. Ahagaze hejuru ni ho ahagaze. Dufite ubwoba bw’uko yavayo agahuruduka akitura hasi…agapfa.”
Ngarukiyimana Faustin ni Umuyobozi w’Umudugudu wa Ryabega. Yahamije ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri, ndetse avuga byinshi ku kibazo cy’uyu mwana. Ati: “Ibyo abaturage bavuga birimo biraba ariko ni n’ibintu byari bimaze iminsi ariko ubona ari ibintu biciriritse. Ariko iby’agahebuzo byatangiye ejo, aho twagize gutya tubona umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 14 na 15 ari hejuru y’inzu z’ubucuruzi mu i Centre ya Ryabega, akajya ajya ku nzu, ajya hejuru y’indi, ava hejuru y’inzu, ajya hejuru y’indi kandi wabona ahantu agendera, ukabona na we atari we.”
Mudugudu Ngarukiyimana akeka ko hari ibindi bintu byaba biri gutuma uyu mwana agendera ku mazu hejuru. Ati: “Nta wamenya ngo ni ibiki kuko hari ibyo ubona ukabona birenze ubwenge bwawe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubuga, Jean Paul Nambajimana yahamirije BWIZA aya makuru, avuga ati: “Umwana ejo nijoro bagiye kubona babona yageze hejuru y’inzu, hanyuma abantu ntibabona aho yanyuze azamuka ngo agereyo. Ariko nyine bakabona ko ari imyuka mibi. Noneho hagiyeyo abanyamasengesho, barasenga bamaze gusenga, bashyira urwego kuri iyo nzu, aramanuka neza asubira mu rugo iwabo.’
Gitifu Nambajimana yavuze ko muri uyu mugoroba, abaturage babonye uyu mwana yongeye kurira inzu. Ngo hagiyeyo abanyamasengesho babiri baramusengera, na none yururukayo neza, asubizwa mu rugo.
Mu gihe uyu mwana ari kuba yuriye amazu, ngo abo mu muryango we na bo bari kuba bafite ubwoba ku buryo bari gutinya kujya kumukurayo, bagahitamo kuguma mu rugo. Abaturage na bo icyo bari gukora ni ugucungira hafi kugira ngo adahanuka nabi, gusa kumukurayo ntabwo biri kubashobokera, keretse amasengesho yonyine.
Iyi nkuru turakomeza tuyikurikirane kugeza ejo, ubwo tuzabatangariza amakuru mashya

20 Responses
Kirehe: Amayobera ku mwana w’umukobwa uri kuguruka hejuru y’amazu
Isi igeze ahabi pe
Ubwo see Koko ibyo wabisobsnura gute?
Imana itabare umwana wayo pe

birakomeye nimyuka mibi iri kubitera abanga byukuri batabare nabanyirumwana byizere Imana , Umwana na Mwuka Wera baracyiza kd dufite kwizera ko bigira iherezo ariko bene Umwana babigizemo uruhare.

Nyagasani amukoreremo kd abanyamasengesho ntibarambirwe gukora uwo murimo wenda uwo mwana yatabarwa gusa biratangaje

Mana nyagasani tabara abana bawe
Gusa ababyeyibe ni
Babanza bakomera kw’isengesho ubwoba babureke nibwo imyuka mibi itsindwa

NIMINS YANYUMA

Imana niyifita ijambo ryanyuma kuk irategeka bikaba

ngewendunva ababyeyibebamujyanakurabobanyamasengesho bagakomezabakamusengeranukuripebirababaje nizakarandezomumiryangoyabo cyangabakabaharumuntubahemukiye akaba ariwe uriguhemukira uwomwana ahadutegerezeturebe nyumayejobundi

Ababyeyi be nibagire kwizera gusa natwe turabaha inkunga yamasengesho Uwiteka agire icyo akora.

Kirehe ibaye kirehe koko. Aha birakaze.